Muri Amerika hashize iminsi hazengurutswa cyane amashusho agurishwa y’umuhanzi Usher Raymond agaragara aryamanye n’ uwahoze ari umugore we Tameka Foster. Ibi tubikesha TMZ yandikirwa muri Amerika ruheruka kubigarukaho mu minsi ya vuba, aho rwagize ruti : “Usher Sex Tape for Sale” nk’umutwe w’inkuru yabo ibivugaho birambuye.
Ubwo uru rubuga TMZ rwasohoraga iyi nkuru, byari biturutse ahanini ku muntu wari umaze igihe abandikira ababwira ko afite amashusho y’ ubusambanyi y’ uyu muhanzi, nuko uru rubuga rusaba uyu muntu kuboherereza ayo mashusho mbere y’ uko batangaza iyi nkuru. Nyuma y’aho ayaboherereje baje gusanga koko abantu bagaragara muri ayo mashusho ndeste no ku mafoto ari umuhanzi Usher na Temeka.
Amakuru aturuka ku bantu ba hafi ya Usher, gusa batemeza neza niba koko aya mashusho bayazi babwiye TMZ ko aya mashusho(Video) ashobora kuba ari mu bintu Usher yibwe mu modoka mu Kuboza kwa 2009. Icyo gihe Usher yatangaje ko yibwe imitako(jewelry) n’ ibikoresho bikenera ingufu z’amashanyarazi(electronics) birimo mudasobwa zigendanwa ebyiri byose hamwe yabariraga mu gaciro ka miliyoni 1 y’amadorali, ni ukuvuga miliyoni 596 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwagurishirizaga Usher aya mashusho we yirinze kugira icyo atangaza.
Nyamara mu minsi ya vuba, Temeka , wari umugore wa Usher, yatangaje ku rubuga rwa theybf ko ibi bitamufatira umwanya kuko uko angana n’ icyo ari cyo yumva bitamwemerera kwigaragaza atyo. Yagize ati : ”Ese nasaba ko bahana ukuba amashusho y’ ubusambanyi yaragiye hanze ? Oya rwose. Ndi umubyeyi kandi mfite imishinga myinshi imbyarira inyunyu(entrepreneur).
Amashusho y’ urukozasoni(sex tapes) cyangwa aya pornography si ibyo kuntwara umwanya. Nta nyota mfite yo kuyagaragaramo”.
Ku ifoto:Usher na Temeka