50 Cent yafungiwe mu birwa bya St. Kitts and Nevis

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 Kamena 2016 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Umuraperi 50 Cent yafungiwe muri St. Kitts and Nevis, igihugu kiri mu birwa bya Caribbean aryozwa gukoresha imvugo nyandagazi mu iserukiramuco ry’umuziki ryahabereye mu mpera z’icyumweru gishize.

BBC itangaza ko Curtis James Jackson III [50 Cent] yafunzwe kuwa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2016 nyuma yo gukoresha mu ruhame amagambo afatwa nk’umuziro muri iki gihugu.

Uyu muraperi yari umwe mu bahanzi bakomeye batumiwe mu iserukiramuco rya muzika St. Kitts Music Festival. Yavuze amagambo nyandagazi [iki kinyamakuru cyanze gushyira mu nyandiko], ubwo yaririmbaga indirimbo ye yakunzwe cyane mu myaka yo hambere yitwa P.I.M.P.

Yafunzwe kuwa Gatandatu tariki ya 25 Kamena arekurwa ku gicamunsi cyo ku Cyumweru ari nabwo yahise afata indege asubira iwabo.

Umuvugizi wa 50 Cent, Amanda Ruisi yabwiye US Today ko umuhanzi we yari yatumiwe nk’uwagombaga kuyobora iri serukiramuco gusa ahageze abariteguye bamusaba kuririmba arabyemera ari nabyo yakoresheje izi mvugo.

50 Cent yakoresheje imvugo nyandagazi mu ruhame arabifungirwa

50 Cent umaze iminsi atangaje ko nta n’urumiya asigaranye kuri konti ye, yarekuwe amaze gucibwa ama-pound 18,000.

Yaciwe aka kayabo nyuma y’amezi make abwiye urukiko ko ahagaze nabi mu bukungu ubwo rwamusabaga kwishyura miliyoni eshatu z’ama-pound aryozwa sextape yashyize hanze atasabye uburenganzira umugore baryamanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza