Abahoze bagize P Square batangiye kugurisha imitungo bari bahuriyeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2017 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Peter, Paul na Jude mukuru wabo bahoze bagize P-Square batangiye kugurisha imwe mu mitungo bari bafatanyije nk’ikimenyetso cyerekana ko ubumwe bwabo nk’itsinda bwarangiye burundu.

Mu mwaka ushize abari bagize P Square bacitsemo ibice baza kongera kwiyunga, muri Nzeri 2017 Peter Okoye yaratunguranye yandika ibaruwa isezera abavandimwe be ajya gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Nyuma y’amakimbirane y’aba bahanzi n’ibindi bibazo by’urukurikirane byagiye bivugwa muri iri tsinda, ubu batangiye kugurisha imwe mu mitungo yiganjemo inzu nziza bari baraguze mu duce duhenze cyane kugira ngo buri wese afate umugabane we.

Uko ari batatu, Peter Okoye, Paul Okoye na Jude Okoye wahoze ari manager wabo batangaje ko bashaka kugurisha inzu nziza bari bafite ahitwa Ikeja mu Mujyi wa Lagos. Ikinyamakuru The Nation Online cyatangaje ko iyi nzu hamwe n’izindi bari bafatanyije zigiye kugurishwa nyuma y’uko Peter Okoye abisabye bagenzi be kuko ngo ‘atagishaka kugira icyo ahuriraho na bo.’

Nubwo bivugwa ko amahari n’ubwumvikane buke hagati y’abagize P Square bikomeje gukaza umurego, kugeza ubu baracyatuye mu gace kamwe ku kirwa cya Banana mu Mujyi wa Lagos gusa muri iyi minsi ishize Peter yakundaga kuba muri Amerika aho yanakoreye urugendo rw’ibitaramo.

Peter na Paul Okoye batangiye kuba muri iyi nzu mu mwaka wa 2010 ndetse icyo gihe byavuzwe ko yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni ijana z’ama- Naira akoreshwa muri Nigeria.

Peter na Paul Okoye bashinze P-Square, ni impanga zivuka ku mubyeyi umwe. Iri tsinda rimaze imyaka 17 rikora umuziki kuko ryatangiye mu 1999, rifashwa na Konvict Muzik, Universal Music Group. Ryashinze imizi muri Afurika, ryegukanye ibihembo bitabarika.

Jude, Paul na Peter Okoye baherukaga kuza mu Rwanda bakiri kumwe
Ubwo Peter na Paul Okoye baheruka kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo mu mwaka wa 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza