Abakinnye muri ’Game of Thrones’ bagiye kurushinga

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba filime b’ibyamamare Kit Harington na Rose Leslie banahuriye mu y’uruhererekane yitwa ’Game of Thrones’ yakurikiwe na benshi mu bice bitandukanye hirya no hino ku Isi, bagiye gushyingiranwa.

Kit Harington akina muri Games of Thrones yitwa Jon of Thrones naho Rose Leslie agakina yitwa Ygritte. Aba bombi bemeje amakuru y’ishyingiranwa ryabo ryegereje binyuze mu kinyamakuru The Times of London ku wa Gatatu w’iki cyumweru, tariki 27 Nzeri 2017.

Iki kinyamakuru cyanditse kiti "Kwambikana impeta byemejwe hagati ya Kit, bucura mu muryango wa David na Deborah Harington bo muri Worcestershire ndetse na Rose, umukobwa w’ubuheta mu muryango wa Sebastian na Candy Leslie bo muri Aberdeenshire."

Harington muri ’Game of Thrones’ ishorwamo imari n’ikigo cya HBO cya Time Warner iri mu bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bakinnye ibice byinshi yitwa Jon Snow naho Rose Leslie we yakuwemo muri ’season’ yayo ya kane.

Aba bakinnyi b’ibyamamare muri sinema bagiye kurushinga bombi bafite imyaka 30 y’amavuko, urukundo rwabo bakunze kurugira ibanga nubwo bivugwa ko rwatangiriye ku guhurira muri iyo filime iri mu z’uruhererekane zakurikiwe na benshi ku Isi.

Umubano wabo watangiye gukekwamo urukundo muri 2012 biturutse ku mafoto yabo yakwirakwijwe basohokanye ngo bafatire ifunguro rya nimugoroba hamwe, bikunzwe gukorwa n’ababifuza kubaka ubushuti kurushaho cyangwa kubuganisha mu rukundo.

Harington nyuma y’umwaka umwe yahakanye umubano wihariye hagati ye na Leslie mu kiganiro yagiranye na Evening Standard. Icyo gihe yagize ati "Ibihuha byose no kwibeshya. Njye na Rose turi inshuti cyande ndetse magara. Kandi bizakomeza gutyo, gusa mu kuri ni mwiza. Ariko nta gahunda y’urukundo."

Aba bombi bemeje urukundo rwabo byeruye muri 2016 ubwo batambukanaga ku itapi itukura mu birori bya Olivier Awards i Londres mu Bwongereza. Muri Kamena Harington yahishuye mu kiganiro cyitwa ’The Late Late Show’ ko asigaye abana mu nzu imwe na Rose.

Kit Harington wamamaye muri filime ’Game of Thrones’ yavukiye i Londres, amaze gukina mu zindi filime nka Pompeii, How to Train Your Dragon, Silent Hill: Revelation. Ni umwanditsi akaba n’umushoramari mu bucuruzi butandukanye asaruramo amafaranga yongera umutungo we.

Aba bombi batangiye guca amarenga y'urukundo muri 2012

Rose Leslie we amaze gukina mu zindi filime zizwi nka Last Witch Hunter, Honeymoon, Morgan n’izindi. Uyu mukobwa ukomoka muri Scotland yinjiye bwa mbere mu bijyanye n’umwuga wa sinema muri 2009 afite imyaka 21. Icyo gihe yakinnye mu yitwa New Town nyuma muri 2011 aza gutsindira umwanya muri Game of Thrones yatumye aba icyamamare.

Aba bombi bari bamaze iminsi babana mu nzu imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza