Abakobwa bahataniraga Miss Pérou bigaragambije mu birori hagati

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2017 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Abakobwa bashakishwagamo Nyampinga wa Pérou umwaka wa 2017 batunguye abitabiriye ibirori bakora imyigaragambyo bamagana ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ibirori byo gutora Nyampinga wa Pérou ari na we uzahagararira iki gihugu mu irushanwa rya Miss Universe byabaye mu mpera z’icyumweru gishize kuwa 29 Ukwakira 2017.

Ubwo ibirori byari bigeze hagati abakobwa barimo kwiyerekana mu makanzu magufi [mu cyiciro cyo gupima ikimero cya buri mukobwa], batunguranye buri wese agaragaza ikibazo cy’ingutu mu bigangamiye abakobwa ku Isi.

Uwitwa Camila Canicoba yatangiye avuga ko ‘Isi ikwiye guhangayikishwa n’uburyo abagore batabarika bapfa bazira ihohoterwa rishingiye ku gitsina’. Yavuze ko “Mu myaka icyenda ishize abagore 2 202 barapfuye mu gihugu cyanjye”.

AFP yatangaje ko abategura irushanwa rya Miss Pérou nibo bateguye aka gace k’imyigaragambyo mu mahoro kugira ngo abitabiriye ibi birori n’ababirebye kuri Televiziyo bamenye ko ‘ubuzima bw’umugore muri iki gihugu no ku Isi bukwiye guhabwa agaciro’.

Aba bakobwa kandi bateruye amajwi bavuga ko “Umukobwa umwe apfa buri minota icumi ku Isi azize ihohotera rishingiye ku gitsina. Abakobwa barenga 70% muri Pérou bahohoterwa izuba riva mu mihanda”.

Jessica Newton watorewe kuba Nyampinga wa Pérou 1987 ari na we wateguye iri rushanwa uyu mwaka yabwiye AFP ko yahisemo gusaba abakobwa kugaragaza ibi bibazo biciye muri ibi birori kugira ngo ubutumwa bugere no hanze y’iki gihugu.

Irushanwa ryatangiye ririmo abakobwa 150 bo mu ntara zitandukanye za Pérou, mu ntangiriro abagera kuri batanu bafashwe ku ngufu abandi bateshwa ikuzo mu buryo buca intege icyerekezo cy’umugore ku Isi.

Pérou ni igihugu cya kabiri muri Amerika y’Epfo gifite umubare munini w’abagore bafatwa ku ngufu, ku mwanya wa mbere haza igihugu cya Bolivie nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe biciye mu muryango Organisation des Etats Américains (OEA).

Romina Lozano ni we watowe nka Miss Pérou 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza