Abanyamideli bo muri Amerika bifotoje bikinze ikoma ku bwambure nka Oda Paccy

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 31 Mutarama 2018 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Abanyamideli babiri bari mu bamamariza uruganda rukomeye rwa Victoria’s Secret bavugishije benshi nyuma y’imyifotoreze bagaragaje bagakoresha ikoma mu buryo bumwe n’ubwakoreshejwe na Oda Paccy wo mu Rwanda.

Victoria’s Secret ni uruganda rw’Abanyamerika rukomeye mu gukora ibikoresho nkenerwa ku bagore nk’imibavu, amavuta yongera ubwiza n’imideli yiganjemo iyegereye cyane umubiri, iya siporo n’iyambarirwa imbere y’indi myenda.

Abanyamideli babiri bari ku rutonde rwa bake bamamariza uru ruganda, bifotoje mu buryo bumwe n’ubwakoreshejwe na Oda Paccy muri Nzeri umwaka ushize bigateza impagarara nubwo bitazwi neza niba iyo myifotoreze barayiganye ku y’uwo muhanzi wavugishije benshi mu Rwanda.

Ibi byakozwe na Jasmine Tookes, umunyamideli w’imyaka 26 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na mugenzi we ufite inkomoko muri Danemark witwa Josephine Skriver w’imyaka 24 y’amavuko.

Amafoto y’aba bakobwa yasohotse mu binyamakuru bitandukanye birimo TMZ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bikomeye mu birwa bya Caraïbes aho aba banyamideli bombi basohokeye bagiye kugirirayo ibiruhuko.

Iyi myifotoreze yagaragaye kuri Tookes na Skriver bamamariza uruganda rwa Victoria’s Secret, yadukanywe mu Rwanda n’umuraperi Oda Paccy wavuze ko yashakaga kumenyekanisha indirimbo ye, yiganywe n’abandi bantu bazwi barimo Uncle Austin, Bulldogg, Nkusi Arthur, MC Tino n’abandi.

Bidateye kabiri, byakwirakwiye no mu bandi bantu batari ibyamamare mu nkubiri yiswe ’#OdaPaccyChallenge’ cyangwa ’#IkomaChallenge’ ariko nyuma biza gucogora ndetse byamaganirwa kure n’inzego zitandukanye zirimo izibungabunga umuco.

Imyifotoreze yagaragaye kuri Oda Paccy wo mu Rwanda yikinze ikoma
Aba bakobwa bifotoje mu buryo bumwe n'ubwakoreshejwe na Oda Paccy muri Nzeri 2017
Ntiharamenyekana niba imyifotoreze y'aba bombi yaba yiganywe ku ya Oda Paccy wo mu Rwanda
Amafoto y'aba bakobwa bombi yakwirakwiriye mu binyamakuru byo muri Amerika nyuma yo kwifotoza bakinze ikoma ku bwambure
Aba bakobwa bombi basanzwe ari bamwe mu bamamariza uruganda rwa Victoria's Secret rukomeye ku Isi
Umunyamideli Jasmine Tookes afite imyaka 26 akomoka muri USA
Josephine Skriver akomoka muri Danemark, afite imyaka 24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza