Adele yakuyeho urujijo ku mibanire ye n’umugabo bamaranye imyaka itanu

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Werurwe 2017 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi ukomoka mu Bwongereza, Adele Laurie Blue Adkins, yahishuye rimwe mu mabanga y’urugo rwe na Simon Konechi bamaranye imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo.

Mu bihe bitandukanye aba bombi bakunze kugarukwaho mu nkuru zivuga iby’urukundo rwabo, amabanga bahisha rubanda n’ibindi. Mu mpera z’umwaka ushize ku munsi wa Noheli byavuzwe ko bari bukore ubukwe nyuma biravuguruzwa hacicikana amakuru avuga ko babusubitse ’biturutse ku abavandimwe b’umugabo batari bubashe kuhagera mu bihe by’iminsi mikuru.’

Adele yongeye kugaruka ku buryo abanye n’umugabo we mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Brisbane, mu Ntara ya Queensland, muri Australia. Yanahishuye ko bamaze gusezerana nyuma y’imyaka itanu babana mu buryo butemewe n’amategeko, ntiyavuze igihe nyacyo bakoreye ubukwe gusa yahamije ko bamaze gusezerana.

Ati "Iyo utangiye kwinjira mu rukundo n’umuntu, ni byo byiyumviro bya mbere byiza ku Isi. Nkunda ibi byiyumviro mu buryo burenze urugero. Nibyo cyane, sinkimenya ibyo byiyumviro kuko ubu narasezeranye. Nabonye uw’ingenzi mu buzima bwanjye."

Ibi yabikomojeho ubwo yavugaga ku mvano y’indirimbo ye yitwa ’Someone Like You’ yakoze muri 2011 biturutse ku byiyumviro umuntu agira iyo yakunze umuntu mu buryo adashobora kugenzura cyangwa guhagarika.

Adele na Konechi basezeranye mu ibanga

Adele w’imyaka 28 na Simon Konechi w’imyaka 42 batangiye gukundana mu mwaka wa 2011, bafitanye umwana umwe w’umuhungu bise Angelo James Konechi babyaranye mu 2012, uyu yanaherekeje nyina mu rugendo rw’ibitaramo ari gukorera muri Australia.

Simon Konechi wamaze kwegukana Adele, asanzwe afite undi mwana ufite imyaka 9 yabyaranye n’umugore we wa mbere witwa Clary Fisher bamaranye imyaka ine, kuva mu 2004 kugeza mu 2008.

Adele na Simon Konechi bamaranye imyaka itanu babana nk'umugabo n'umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza