Agahinda k’umusore wasomanye na Katy Perry muri American Idol

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Werurwe 2018 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ryo kuririmba rya American Idol ryagarutse, Katy Perry uri mu kanama gatanga amanota yatunguranye asomana umunwa ku wundi n’umusore wari mu bakandida b’uyu mwaka.

Benjamin Glaze w’imyaka 19 yatunguwe bikomeye ubwo yari agiye kurushanwa aho gutangira acuranga ahubwo abanza gusomana na Katy Perry uri mu batanga amanota. Yabwiye The New York Times ko byamubabaje ndetse byamubujije umutuzo bituma akurwa mu irushanwa.

Umuhanzi Katy Perry usanzwe ari mu bakemurampaka yatunguye benshi asomana n’umusore witwa Benjamin Glaize wahatanaga, gusa yasoje nabi asezerewe. Benjamin Glaize yasomanye na Katy Perry nyuma y’uko yari amaze kubwira abakemurampaka ko ‘atarasomana n’umukobwa mu buzima bwe’.

Mu gihe hari abasore batabarika ku Isi bumva bifuza gusomana na Katy Perry, kuri Benjamin Glaize ngo byaramubabaje ndetse ahamya ko ari byo byatumye atsindwa kuko yacuranze umutima we utari hamwe ahubwo ngo yatekerezaga ku gikorwa yari amaze gukora.

Yagize ati “Byari ukubura amahwemo gusa. Ubundi njye nifuzaga kuzasomana bwa mbere n’umukunzi wanjye. Nifuzaga ko byazaba ibintu bidasanzwe. Iyo atabinkorera ubwe akambaza ngo ‘wakwemera ko dusomana?’ , nari kumuhakanira.”

Yongeraho ati “Nzi neza ko hari abandi basore benshi bari guhita bamubwira ngo ‘Yego reka tubikore!’, ariko kuri njyewe, narerewe mu muryango ufite imyemerere idasanzwe, biriya byatumye ntigirira icyizere. Nifuzaga ko umunsi nzasomana bwa mbere bizaba ibintu by’umwihariko.”

Ni gute Katy Perry yasomanye n’uyu musore?

Benjamin Glaize mu kwivuga imbere y’abakemurampaka yagize ati “Ndi umubitsi mu iduka ricuruza ibyuma by’ikoranabuhanga ariko ndabikunda cyane kuko haba hari abakobwa iteka bacaho bakansuhuza.”

Luke Bryan[azwi cyane mu njyana ya country] yahise abaza Benjamin niba yarigeze asomanaho n’umukobwa mu buzima bwe maze asubiza agira ati “Ntabwo nigeze nkundana. Ntabwo nasoma umukobwa kandi ntari mu rukundo.”

Katy Perry w’imyaka 33 yahise asaba Benjamin Glaize ko yamwegera maze undi atera intambwe yigira imbere. Katy Perry yongeye aramubwira ati “Ngwino, ngwino hano.” Yahise amusoma ku itama umusore aratungurwa.

Katy Perry yasomanye n’umusore uhatanira American Idol bitungura benshi

Katy Perry yabwiye Benjamin Glaize ko uburyo basomanyemo butanoze bityo amusaba ko basubiramo rimwe, uyu mugore yacunze umusore maze amusoma ku munwa undi arabandagara agwa hasi kubera gutungurwa.

Ni ibihe byakomereye cyane Benjamin Glaize utari witeze ko yasomana na Katy Perry mu buzima bwe. Bamaze gusomana, uyu musore yihagazeho abaza Katy Perry uko byari bimeze undi amubwira ko ‘byari biryoshye’.

Benjamin Glaize yaririmbye indirimbo ya Nick Jonas yitwa ‘Levels’ gusa asoje abagize akanama nkemurampaka uhereye kuri Katy Perry, Lionel Richie na Luke Bryan bose bamubwiye ko atitwaye neza.

Lionel Richie yasoje abwira Benjamin Glaize ati “genda usome abandi bakobwa”.

Byatangiye Katy Perry asaba uyu musore ko amusoma ku itama
Umusore yatunguwe bikomeye no gusomana na Katy Perry
Byarangiye Benjamin asezerewe ntiyemererwa gukomeza mu kindi cyiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza