Beyoncé, Jay Z na Kendrick Lamar mu birori by’ibanga na Perezida Obama

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 Kanama 2016 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Abahanzi b’ibihangange ku Isi, Beyoncé n’umugabo we Jay Z ndetse na Kendrick Lamar, batumiwe mu birori byihariye byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Perezida Obama wujuje imyaka 55.

Perezida Barack Obama yujuje imyaka 55 y’amavuko kuri uyu wa 4 Kanama 2016, umugore we Michelle Obama bamaranye imyaka 24 yamuteguriye ibirori bidasanzwe bigomba kuba kuri uyu wa Gatanu muri White House.

Ikinyamakuru Page Six gitangaza ko, muri White House hateguwe ibirori bikomeye [ariko biheza bamwe] by’isabukuru ya Perezida Barack Obama. Michelle ngo yatumiye Beyonce n’umugabo we Jay Z nk’urugo basanzwe bafitanye umubano wihariye.

Umuraperi Kendrick Lamar uharawe muri iki gihe mu ndirimbo ‘God Is Gangsta’ yahawe ubutumire nk’umuhanzi Perezida Obama akunda kurusha abandi. Aba bahanzi batumiwe mu ibanga ndetse abitabira ibi birori ni inshuti za hafi z’umuryango wa Perezida Obama gusa.

Ibirori by’isabukuru ya Perezida Obama nibirangira, we n’umuryango we bazahita bajya mu kiruhuko ku kirwa cya Martha’s Vineyard.

Umuririmbyi w’igihangange mu njyana ya R&B, Usher ni we ugomba kuririmba muri ibi birori bigomba kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu. Abakinnyi ba filime b’ibyamamare muri Hollywood bategerejwe muri White House. Mu bandi bitezwe kwitabira ibirori harimo Ellen DeGeneres, Anna Wintour, Jennifer Hudson, John Legend, Stevie Wonder na Magic Johnson.

Mu mwaka wa 2014, Michelle Obama yizihije isabukuru y’imyaka 50, icyo gihe umuririmbyi Beyoncé yasusurukije ibirori afatanyije na John Legend wamuririmbiye "Happy Birthday".

Beyonce Knowles, Jay Z na Kendrick Lamar batumiwe mu birori by'ibanga hizihizwa isabukuru ya Perezida Obama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza