Beyoncé na Jay Z bibarutse impanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kamena 2017 saa 10:09
Yasuwe :
2 0

Nyuma y’iminsi bihurahurwa ko Beyoncé Giselle Knowles-Carter yibatutse impanga, noneho inkuru ishobora kuba yabaye impamo.

Aya makuru ataremezwa na ba nyir’ubwite aravuga ko Beyoncé w’imyaka 35 n’umugabo we Jay Z , baba bagaragaje ibyishimo byo kwaguka k’umuryango wabo ndetse aya makuru bayasangiza umuryango wabo na bamwe mu nshuti zabo za hafi.

Reuters yatangaje ko hari umuntu utatangajwe izina, wabwiye ikinyamakuru cyo muri Amerika ko ‘Beyonce na Jay bishimye ndetse batangiye gusangiza aya makuru imiryango yabon ’inshuti zabo z’inkoramutima’.

Igihe cya nyacyo uyu muririmbyikazi yaba yibarukiyeho bana babiri ndetse n’igitsina cy’abo bana ntibirashyirwa ahagaragara.

Beyonce yatangaje ko we n’umugabo we Jay Z bitegura kubyara impanga tariki ya 1 Gashyantare 2017, icyo gihe yabitangaje biciye kuri Instagram, yagize ati “Turifuza kubasangiza urukundo n’ibyishimo. Twagiriwe umugisha inshuro ebyiri, dufite ishimwe rikomeye kuko umuryango wacu ugiye gukura kabiri, turabashimiye ku byifuzo byiza.”

Beyoncé na Jay Z bari basanzwe bafite umwana w’umukobwa w’imyaka itanu witwa Blue Ivy. Uyu mukobwa na se bagaragaye ku ivuriro riherereye mu Mujyi wa Los Angeles ari nabwo byahise bitangira kuvugwa ko Beyoncé yaba yibarutse impanga.

Beyoncé Giselle Knowles-Carter na Jay Z bamaze imyaka icyenda bashinze urugo.

Jay Z na Beyoncé Giselle Knowles-Carter biravugwa ko bibarutse impanga zisanga umukobwa w'imyaka itanu bari bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza