Beyoncé yaguze urusengero rumaze imyaka ijana rwubatswe

Yanditswe na Iradukunda Desire
Kuya 21 Gicurasi 2018 saa 12:24
Yasuwe :
2 0

Umuririmbyi Beyoncé Knowles yinjiye mu cyiciro cy’abafite insengero zabo bwite, yaguze urururwa mu zikomeye mu Mujyi wa New Orleans rumaze imyaka ijana rwubatswe.

TMZ yatangaje ko uru rusengero rwari rwashyizwe ku isoko ba nyirarwo bagaragaza ko bifuzamo amadolari 850,000. Beyonce yaruguze mu buryo butunguranye gusa ntibyamenyekanye niba yishyuye amadolari yasabwaga.

Uru rusengero rwubakishije amabuye ku muzenguruko w’inyuma rwatangiye gusengerwamo mu myaka ijana ishize ari nabwo rwubatswe [mu 1900]. Mu myaka mike ishize ntirwakoreshwaga nka mbere ahanini biturutse ku bibazo by’imfu za bamwe mu bayoboke barwo.

Beyoncé aherutse kwitabira amasengesho yamwitiriwe mu Mujyi wa San Francisco ahari hateraniye abantu bagera kuri Magana cyenda. Ibi, TMZ yabishingiyeho yemeza ko uyu muhanzi nta kibazo cy’abayoboke azagira; ni naho murumuna we Solange Knowles atuye.

Beyoncé aguze uru rusengero nyuma y’aho mu myaka ine ishize hari amakuru yakwirakwiye avuga ko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika i Atlanta no muri Georgia hashinzwe idini ryari rigamije kuramya Beyoncé ryitwa ‘The National Church of Bey’ ndetse byavuzwe ko rifite Bibiliya yihariye yitwa Beyble.

Urusengero Beyonce yaguze rumaze imyaka ijana rwubatswe

Beyoncé Giselle Knowles-Carter w’imyaka 36 n’umugabo we Jay-Z ni bamwe mu bahanzi bakomeye ndetse bafite umutungo utubutse ku Isi. Mu mwaka ushize baguze inzu batuyemo i Los Angeles kuri miliyoni 90 z’amadolari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza