00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Abahagarariye Nigeria, Kenya na Zimbabwe bafatanye mu mashati

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 October 2014 saa 08:07
Yasuwe :

Nyuma gato yo kumenya abantu umunani bafite ibyago byo kuzasezererwa kuri iki Cyumweru, umwuka ntabwo umeze neza mu bahatanira Big Brother Africa; bamwe barihebye abandi bararwana no kwigaragaza neza ngo batirukanwa abandi bo umujinya ukabatera kurwana.
Mu ijoro ryakeye havutse ubushyamirane hagati y’abasore JJ(uhagarariye Zimbabwe), Alusa(uhagarariye Kenya) na Tayo(uhagarariye Nigeria). Nubwo Tayo wo muri Nigeria asanzwe azwiho kugira umujinya byihuse ndetse agakunda kurwana no gutongana (…)

Nyuma gato yo kumenya abantu umunani bafite ibyago byo kuzasezererwa kuri iki Cyumweru, umwuka ntabwo umeze neza mu bahatanira Big Brother Africa; bamwe barihebye abandi bararwana no kwigaragaza neza ngo batirukanwa abandi bo umujinya ukabatera kurwana.

Mu ijoro ryakeye havutse ubushyamirane hagati y’abasore JJ(uhagarariye Zimbabwe), Alusa(uhagarariye Kenya) na Tayo(uhagarariye Nigeria). Nubwo Tayo wo muri Nigeria asanzwe azwiho kugira umujinya byihuse ndetse agakunda kurwana no gutongana na bagenzi be, mu ijoro ryakeye bisa nk’aho yasagarariwe dore ko JJ wo muri Zimbabwe ari we wakije umuriro.

Bijya gutangira Tayo yari mu cyumba araramo ari kumwe n’umukobwa uhagarariye Uganda witwa Ellah. Uyu mukobwa yananuraga imitsi y’umubiri wa Tayo (massage), mu minota mike Alusa na JJ bahise binjira muri iki cyumba. Alusa yahise atangira kubwira Tayo amagambo mabi ko atari umusore mwiza, atazi kurapa, yiyemera, akunda kwishyiira hejuru n’ibindi byinshi.

JJ(Zimbabwe) na we yahise afasha Alusa guhangana na Tayo kugeza ubwo urusaku rwabo rwazamutse cyane n’abandi bari mu byumba baruhuka bamenya ko izi ntonganya zavutse.

Kubera amagambo mabi yabwiwe, Tayo yananiwe kwihangana na we abasubiza nabi bikomeye. Yahise asaba Ellah kureka kumukorera massage agahangana n’aba bagenzi be. Tayo yahise ashaka gufatana mu mashati na Alusa, Ellah aramwitambika, JJ na we yahise abyivangamo ashaka kurwanirira Alusa ibintu birushaho kuba bibi.

Bidatinze umusore witwa Mr.265 wo muri Malawi yahise ahagoboka akiza aba basore. Lilian wo muri Nigeria na we yahise ahagera atwara mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe ibintu bisubira mu buryo. Bamaze gusohora Tayo, Alusa na JJ basigaye mu cyumba bitonganya aho bavugaga ko uyu mugenzi wabo agira imico mibi.

Ugereranyije na Big Brother Africa zagiye ziba mu myaka yatambutse, iy’uyu mwaka niyo irimo udushya twinshi, intonganya , kurwanira abakobwa n’ibibazo bya hato na hato hagati y’abahatana.

Tayo ni we wigeze gushaka kurwana na Nkusi Arthur nabwo barabakiza.

Abashyizwe mu cyiciro cy’abashobora kuzasezererwa muri iki cyumweru ni Esther, Frankie, JJ, Laveda, Lilian, Permithia, Sabina na Tayo.

Kugira ngo Umunyarwanda Frankie Joe azarokoke ku Cyumweru bisaba ko Abanyarwanda bose bamutora ku bwinshi kugira ngo abone amahirwe yo gukomeza muri BBA. Amatora arakorerwa kuri internet na SMS. Kuri internet bikorerwa ku rubuga rwa DSTV HANO.

Gutora ukoresheje SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ariyo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages