Bobi Wine yacitse polisi yari yagose urugo rwe bakozanyaho mu muhanda (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bobi Wine watorewe kuba Depite muri Uganda , yigambye gucika polisi yari yagose urugo rwe, yabuzwaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ahigirwa umushinga ku ngingo iri mu Itegeko Nshinga igena imyaka ushaka kuyobora Uganda agomba kuba atarengeje.

Hashize iminsi hari intambara y’amagambo mu banyapolitiki bo muri Uganda bamwe bashyigikiye ko iyo ngingo ikurwa mu Itegeko Nshinga abandi basaba ko igumamo.

Kuvanaho ingingo y’imyaka Umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje byatuma Perezida Yoweri Museveni yemerewa kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye mu 2021.

Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] ukunze no kwiyita The Ghetto President, yari amaze iminsi yitandukanyije n’abandi bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko ingingo y’imyaka Umukuru w’Igihugu agomba kuba atarengeje ivugururwa.

The New Vision yatangaje ko uyu muhanzi yaraye mu gace ka Kamwokya mu ijoro ryo ku wa Mbere, kuko ngo yari afite amakuru ko polisi iri bugote inzu ye iri ahitwa Magere muri Wakiso District. Yabyutse atega moto yamufashije guhunga kugira ngo agere ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Bobi Wine amaze kugera mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, yagize ati "Polisi yagose urugo rwanjye kugira ngo imbuze kujya mu bandi uyu munsi. Nabigiye amayeri. Ijoro narimaze ahandi muri ghetto. Ubwo najyaga ku ngoro, bahagaritse imodoka yanjye muri Kamwokya nsimbukira kuri moto, bagerageje kunkuraho abamotari barabarwanya. Ubu ndi mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko."

Uyu muhanzi wakurikiwe na polisi kuva aho yaraye kugera mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, yinjiye yihuta adasatswe kubera igitutu yari yashyizweho n’abamwirukansa. Polisi ntiyigeze itangaza impamvu yashatse kumuta muri yombi.

Polisi ya Uganda yaherukaga gufata Bobi Wine, mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari avuye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yitabiriye inama ya Global Goal. Nyuma yararekuwe.

Robert Ssentamu Kyagulanyi usanzwe ari inshuti ya Kizza Besigye urwanya ubuyobozi buriho muri Uganda, yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 30 Kamena 2017, byemezwa na Komisiyo y’Amatora muri Uganda ko yatsinze abo bari bahataniye umwanya ku bwiganze bw’amajwi 77%.

Uyu muhanzi watorewe kuba Depite yaraye kure y'urugo rwe
Uyu muhanzi yari yaraye muri 'ghetto' yo mu gace kitwa Kamwokya
Bobi Wine mu muhanda arwana n'abashinzwe umutekano
Bobi Wine yari yanze kurara iwe ahungana na Polisi yari yahagose
Ejo Bobi Wine yagiye ku kazi na moto ahunga polisi yari yamugose imubuza kujyayo
Yagiye ku kazi kuri moto ahunga polisi itarashakaga ko ajya mu Nteko guteza akavuyo
Bobi Wine ukunze kwiyita The Ghetto President
Bobi Wine yageze ku Nteko Ishinga Amategeko yariye karungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza