Bobi Wine yashyize mu majwi Polisi ya Uganda ko ibamo abanyabyaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2017 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] uherutse kurahira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yatangaje ko asanga umutekano w’icyo gihugu ugeramiwe n’inzego zishinzwe gucunga umutekano ’zirimo abanyabyaha’.

Ibi Bobi Wine yabitangarije abagize Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ku wa Gatatu, tariki 2 Kanama 2017, ubwo bigaga ku cyo bise "ubwiyongere bw’urugomo rwa polisi". Yavuze ko muri ba ofisiye bato harimo abanyabyaha benshi.

Yagize ati "Aba banyabyaha bamaze kuyogoza abaturage, barakubitwa kandi bazira ibyaha bidafatika nk’ubujura." Yongeyeho ko akenshi ngo iyo babonye amahirwe icya mbere bakora ari ugukora urugomo mu baturage.

Bobi Wine yatangaje ibi abishingira ku buryo yatawe muri yombi ubwo yiyamamazaga akaza gufungwa by’igihe gito kuri Sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Kasangati, mu buryo bwasobanuwe nko kumuganiriza ku mahame y’ibikorwa yari arimo n’amabwiriza atari yubahirije.

Uyu muhanzi winjiye muri Politiki, yavugiye ibi imbere ya bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko na ba bamwe mu nzobere zigize ibiro by’akanama kize ku bashinjwe ibyaha muri raporo ya 2016 yatanzwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Uganda.

Nubwo ibyo biganiro Bobi Wine yari yitabiriye byari biteganyijwe ko biganirwamo ibyazamuwe muri iyo raporo, ababyitabiriye bamaze umwanya munini w’iyo nama banenga cyane abashinzwe umutekano bakoze ibisa n’urugomo mu gihe habaga amatora y’abadepite n’ibindi byaha birimo ruswa.

Ibyo Bobi Wine yatangarije muri ibi baganiro yasaga nk’uwunga mu rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni waherukaga gutangaza ko inzego z’umutekano mu gihugu ayobora zikwiye kunyuzwamo umweyo hagakurwamo abanyabyaha, nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, AAIGP Andrew Felix KAWESI, yishwe arashwe muri Werurwe, uyu mwaka.

Bobi Wine yashyize mu majwi Polisi ya Uganda kubamo abanyabyaha

Mu minsi ishize umwe mu bagabo bari bashyigikiye Bobi Wine witwa Byamukama Sande Patrick yagejeje mu nkiko ikirego, avuga ko ku itariki 29 Kamena 2017, ubwo mu gace ka Kyadondo East haberaga igikorwa cy’amatora y’abadepite muri Uganda, yakubiswe bikomeye n’abapolisi batatu kugeza ubwo bamukomerekeje bikomeye ubugabo.

Bobi Wine yatawe muri yombi ubwo yiyamamarizaga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko
Umwe mu bashyigikiye Bobi Wine aherutse kurega abashinzwe umutekano kumwangiriza ubugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza