Bruno Mars na Kendrick Lamar bihariye byinshi mu bihembo bya Grammy Awards (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Mutarama 2018 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Bruno Mars, Ed Sheeran n’umuraperi Kendrick Lamar babaye abahanzi b’umugoroba w’ibirori bya Grammy Awards batungura abakomeye barimo Jay Z n’abandi mu kwegukana ibihembo byinshi.

Ibi birori biri mu bikomeye mu Isi y’umuziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bibaye ku nshuro ya 60, byabereye mu nyubako ya Madison Square Garden izwi cyane mu Mujyi wa New York mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 28 Mutarama 2018.

Umuririmbyi Bruno Mars yatunguranye yegukana ibihembo byose mu byiciro byose yari ahatanyemo abikesha indirimbo ye yakanyujijeho mu mwaka ushize yitwa "That’s What I Like" ndetse na album yise "24K Magic" yagizwe iy’umwaka mu zindi zirimo "4:44’" ya Jay Z na "Damn" ya Kendrick Lamar.

Kendrick Lamar yarushije abandi mu byiciro by’abaraperi aho yatwaye ibihembo birimo "Best rap album", "Best Rap Performance", "Best Rap/Sung Performance" ndetse n’icya "Best Music Video".

Ibihembo bya Grammy Awards ntibyigeze bihira abahanzi b’abagore kuko umwe rukumbi witwa Alessia Cara ari we watwaye igihembo gikomeye aho yagizwe umuhanzi mwiza ukizamuka.

Ibi birori kimwe n’ibindi bikomeye bimaze iminsi biba, byaranzwe n’ubutumwa burwanya ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo n’ibindi bibazo birimo icy’ihohoterwa ry’abagore mu nyito ebyiri zifashishwaga ari zo #TimesUp, #MeToo.

Kesha uri mu bakomeye mu njyana ya Pop ari mu bishimiwe mu ndirimbo yise "Praying" yaririmbye agaragiwe na Korali igizwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Cyndi Lauper na Camila Cabello, bose baserukanye indabo z’umweru bogeza ubutumwa bwo kurandura ubusumbane ku bagore.

Janelle Monae watangije iyi ndirimbo yagize ati "Twaje mu mahoro ariko ntidukina. Ku bumva ko baducecekesha bose, turabagenera amagambo abiri: Igihe cyararangiye. Turavuga ko igihe cyarangiye cyo guha agaciro ubusumbane, ivangura, itotezwa n’ibindi byose bijyana no gukoresha imbaraga mu buryo bubi."

Yakomeje ati "Reka dukorere hamwe, abagore n’abagabo, nk’uko uruganda rw’umuziki rwunze ubumwe mu kurema no gushyiraho ahantu heza ho gukorera, kwishyurwa bingana ndetse n’ububasha ku bagore."

Abitabiriye ibi birori banunamiye abazize ibitero by’iterabwoba byaranze umwaka ushize birimo icyo mu Mujyi wa Manchester ndetse na Las Vegas.

Maren Morris, Eric Church na Brothers Osborne baririmbye indirimbo ya Eric Clapton yitwa "Tears In Heaven" bagenda basubiramo amazina ya bamwe mu bazize ibyo bitero by’iterabwoba.

Bruno Mars yatunguranye yegukana ibihembo byinshi bikomeye

Uko ibihembo byatanzwe muri Grammy Awards

Album Of The Year

Bruno Mars - 24K Magic
 Childish Gambino - Awaken, My Love!
 Jay Z - 4:44
 Kendrick Lamar - Damn
 Lorde - Melodrama

Record Of The Year

Bruno Mars - 24K Magic
 Childish Gambino - Redbone
 Luis Fonsi - Despacito
 Jay Z - The Story of OJ
 Kendrick Lamar - Humble

Song Of The Year

Bruno Mars - That’s What I Like
 Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber - Despacito
 Jay Z - 4:44
 Julia Michael - Issues
 Logic ft Alessia Cara and Khalid - 1-800-273-8255

Best New Artist
Alessia Cara
 Lil Uzi Vert
 Khalid
 Julia Michaels
 SZA

Best pop album

Ed Sheeran - ÷
 Coldplay - Kaleidoscope EP
 Lana Del Rey - Lust For Life
 Imagine Dragons - Evolve
 Kesha - Rainbow
 Lady Gaga - Joanne

Best rap album

Kendrick Lamar – Damn
 Jay Z - 4:44
 Migos - Culture
 Rapsody - Laila’s Wisdom
 Tyler, The Creator - Flower Boy

Best Pop Solo Performance

Ed Sheeran - Shape Of You
 Kelly Clarkson - Love So Soft
 Kesha - Praying
 Lady Gaga - Million Reasons
 Pink - What About Us

Best Pop Duo/Group Performance

Portugal. The Man - Feel It Still
 The Chainsmokers & Coldplay - Something Just Like This
 Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber - Despacito
 Imagine Dragons - Thunder
 Zedd & Alessia Cara - Stay

Best Dance Recording

LCD Soundsystem – Tonite
 Bonobo feat Innov Gnawa - Bambro Koyo Ganda
 Camelphat & Elderbrook - Cola
 Gorillaz feat DRAM - Andromeda
 Odesza Featuring WYNNE & Mansionair - Line Of Sight

Best Dance/Electronic Album

Kraftwerk - 3-D The Catalogue
 Bonobo - Migration
 Mura Masa - Mura Masa
 Odesza - A Moment Apart
 Sylvan Esso - What Now

Best Rock Performance

Leonard Cohen - You Want It Darker
 Chris Cornell - The Promise
 Foo Fighters - Run
 Kaleo - No Good
 Nothing More - Go To War

Best Metal Performance

Mastodon - Sultan’s Curse
 August Burns Red - Invisible Enemy
 Body Count - Black Hoodie
 Code Orange - Forever
 Meshuggah - Clockworks

Best Rock Song

Foo Fighters – Run
 Metallica - Atlas, Rise!
 K.Flay - Blood In The Cut
 Nothing More - Go To War
 Avenged Sevenfold - The Stage

Best Rock Album

The War on Drugs - A Deeper Understanding]
 Mastodon - Emperor Of Sand
 Metallica - Hardwired...To Self-Destruct
 Nothing More - The Stories We Tell Ourselves
 Queens of the Stone Age - Villains

Best alternative album

The National - Sleep Well Beast
 Arcade Fire - Everything Now
 Gorillaz - Humanz
 LCD Soundsystem - American Dream
 Father John Misty - Pure Comedy

Best R&B Performance

Bruno Mars - That’s What I Like
 Daniel Caesar Featuring Kali Uchis - Get You
 Kehlani - Distraction
 Ledisi - High
 SZA - The Weekend

Best Urban Contemporary Album

The Weeknd – Starboy
 6LACK - Free 6LACK
 Childish Gambino - Awaken, My Love!
 Khalid - American Teen
 SZA - Ctrl

Best Rap Performance

Kendrick Lamar – Humble
 Big Sean - Bounce Back
 Cardi B - Bodak Yellow
 Jay Z - 4:44
 Migos feat Lil Uzi Vert - Bad And Boujee

Best Rap/Sung Performance

Kendrick Lamar feat Rihanna – Loyalty
 6LACK - PRBLMS
 Goldlink Featuring Brent Faiyaz & Shy Glizzy - Crew
 Jay Z feat Beyoncé - Family Feud
 SZA feat Travis Scott - Love Galore

Best Rap Song

Kendrick Lamar – Humble
 Cardi B - Bodak Yellow
 Danger Mouse feat Run The Jewels and Big Boi - Chase Me
 Rapsody - Sassy
 Jay Z - The Story Of O.J.

Best Country Album

Chris Stapleton - From A Room: Volume 1
 Kenny Chesney - Cosmic Hallelujah
 Lady Antebellum - Heart Break
 Little Big Town - The Breaker
 Thomas Rhett - Life Changes

Best Musical Theatre Album

Dear Evan Hansen
 Come From Away
 Hello, Dolly!

Best Compilation Soundtrack For Visual Media
La La Land
 Baby Driver
 Guardians Of The Galaxy Vol. 2: Awesome Mix Vol. 2
 Hidden Figures: The Album
 Moana: The Songs

Best Score Soundtrack For Visual Media

La La Land (Justin Hurwitz)
 Arrival (Jóhann Jóhannsson)
 Dunkirk (Hans Zimmer)
 Game Of Thrones: Season 7 (Ramin Djawadi)
 Hidden Figures (Benjamin Wallfisch, Pharrell Williams & Hans Zimmer)

Best Song Written For Visual Media

How Far I’ll Go - from Moana
 City Of Stars - from La La Land
 I Don’t Wanna Live Forever - from Fifty Shades Darker
 Never Give Up - from Lion
 Stand Up For Something - from Marshall

Best Producer

Greg Kurstin
 Calvin Harris
 Blake Mills
 No I.D.
 The Stereotypes

Best Music Video

Kendrick Lamar – Humble
 Beck - Up All Night
 Jain - Makeba
 Jay Z - The Story Of O.J.
 Logic Featuring Alessia Cara & Khalid - 1-800-273-8255

Best Music Film

Various Artists - The Defiant Ones
 Nick Cave & The Bad Seeds - One More Time With Feeling
 The Grateful Dead - Long Strange Trip
 Various Artists - Soundbreaking
 Various Artists - Two Trains Runnin’

Abagore bari baserukanye indabo z'iroza n'umweru mu kogeza ubutumwa burwanya ubusumbane
Abagore baririmbye basaba iyubahirizwa ry'uburinganire
Bruno Mars na Cardi B baririmbye indirimbo bise 'Finesse' igezweho muri iyi minsi
Kendrick Lamar yishimiwe cyane mu ndirimbo yaririmbaye n'itsinda rya U2. Ababyinnyi be bari bambaye imyambaro ya gisirikare
Lady Gaga ni umwe mu bagore bake babashije kwegukana ibihembo muri Grammy
Rihanna na Kendrick Lamar bahawe igihembo cya Best rap sung performance kubera indirimbo yabo bise 'Loyalty'
Shaggy na we yaririmbye mu birori bya Grammy Awards
Umuraperi w'umuherwe Sean 'Diddy' Combs mu bitabiriye ibirori bya Grammy Awards ku nshuro ya 60
Rihanna na Kendrick Lamar bahawe igihembo cya Best rap sung performance kubera indirimbo yabo bise 'Loyalty'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza