Bucura mu muryango wa Kim Kardashian yatewe inda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli umaze kubaka izina rikomeye muri Amerika, Kylie Jenner atwite inda nkuru yatewe n’umuraperi bamaze iminsi bakururana.

Kylie Kristen Jenner w’imyaka 20 yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’umuraperi Travis Scott muri Mata 2017, nyuma y’amezi make ashize beruye ko bakundana bongeye guhangwa amaso n’itangazamakuru kubera inda uyu mukobwa atwite.

TMZ yatangaje bwa mbere iby’iyi nkuru yahamije ko ifite ibimenyetso bishimangira ko Kylie Jenner [umuhererezi mu muryango wa Kim Kardashian] atwite inda y’amezi ane. Kylie witegura kwibaruka ngo yari amaze iminsi avuga mu itangazamakuru ko yifuza kuba umubyeyi.

Ibyo gutwita kwa Kylie Kristen Jenner bitangarijwe rimwe n’indi nkuru y’inzu ye bwite izajya ikora iby’imideli yafunguye ku mugaragaro yitwa Kendall + Kyle.

Iyi nkuru imaze gutangazwa ko Kylie Jenner atwite, Tyga[wahoze ari umukunzi we] yanditse kuri Snapchat ati ‘Ntabwo byumvikana, oya! Uwo ni umwana wanjye’, nyuma gato yahise ahanagura ubu butumwa ariko abenshi bari bamaze kububika.

Kylie Jenner na Travis Scott w’imyaka 25 ngo bamaze kubwira inshuti zabo igitsina cy’umwana bazabyara, byinshi mu binyamakuru bihamya ko ari umukobwa.

Kylie Jenner na Travis Scott baritegura kwibaruka imfura yabo
Kylie Jenner na Travis Scott bari bamaranye amezi ane beruye ko bakundana
Kylie Jenner ngo amaze iminsi abwira inshuti ze ko yifuza kuba umubyeyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza