Chameleone arashaka kugoboka Radio urembeye mu bitaro

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 Mutarama 2018 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Dr. Jose Chameleone uri mu bamaze igihe kirekire bayoboye umuziki muri Uganda yiyemeje gufasha Weasel akajya aririmba mu mwanya wa Radio urembeye mu bitaro, mu bitaramo bari barishyuriwe.

Moses Ssekibogo "Radio" yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu Mujyi wa Entebbe. Yavunitse ijosi ndetse agira ibikomere mu mutwe bimubiramo gukorerwa ’operation’ ngo akurwe ibibumbe by’amaraso ku bwonko.

Nyuma y’iminsi ine uyu muhanzi arembeye mu bitaro bya Case Hospital mu Mujyi wa Kampala, Jose Chameleone usanzwe ari inshuti ya hafi y’itsinda rya Goodlyfe yavuze ko yifuza gutanga umusanzu wo kurigoboka akajya aririmba mu mwanya wa Radio mu gihe akirwaye nk’uko byatangajwe na Bigeye.

Chameleone yagize ati "Nzaririmba mu bitaramo bya Radio na Weasel bari barishyuriwe mu gihe ababiteguye baramuka batabigizeho ikibazo ko musimbura nkagaragara mu cyimbo cye."

Chameleone yiyemeje iyi nkunga nyuma y’aho umujyanama wa Goodlyfe atangaje ko bamaze gutakaza amafaranga y’ibitaramo bitatu bari barishyuriwe ariko ntibabashe kubigaragaramo kubera impanuka Radio yagize.

Amakuru aheruka yerekeranye na Radio avuga ko yavuye muri ’coma’ ubu ari kwitabwaho neza muri Case Hospital. Ibitaro arimo byanyomoje ibyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko yitabye Imana.

Hassan Muwonge, umwe mu bakora mu kabari ka De Bar aho Radio yakubitiwe, yahaye ubuhamya ikinyamakuru Scoop avuga ko Radio yakubitiwe hanze y’akabari kitwa De Bar nyuma yo gusinda akagirana intonganya na nyirako.

Yavuze ko yagendereye Entebbe agiye kureba inshuti ye witwa Pamella, uyu mugore ngo yabamenyesheje ayo makuru bahita bamusaba ko yabasura na bo ku kabari. Ngo bari bishimiye kumwakira ndetse barasangira ariko bigeze saa tatu z’ijoro amasaha atangiye gukura uyu muhanzi arasinda atangira guteza akaduruvayo arahirukanwa.

Radio ngo yakubiswe agisohoka muri ako kabari, abari bakarimo basohotse bamusanga hasi yahwereye. Bamuterura bamujyanye ku ivuriro ry’ahitwa Katabi bakamusigayo kugira ngo akurikiranwe n’abaganga. Niho yakuwe ajyanwa mu bitaro.

Chameleone arashaka kujya aririmba mu mwanya wa Radio urembye

Babiri bakekwaho uruhare mu gukubita Radio bamaze gutabwa muri yombi aribo nyiri akabari yari arimo witwa George Egesa n’inshuti ye yitwa Xavier Rukere bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Entebbe mu gufasha iperereza ry’ikirego nimero SD REF 85/22/01/2018. Uwamukubise yaburiwe irengero.

De Bar, i Entebbe aho Radio yakubitiwe akavunika ijosi
Radio ararembye bikomeye
Uyu muririmbyi uri mu bagize Goodlyfe ni umwe mu bakomeye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza