Chameleone yavuze imvano y’amakuru y’isenyuka ry’urugo rwe na Daniella

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 4 Kanama 2017 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Dr. Jose Chameleone uri mu bamaze igihe kirekire bayoboye umuziki mu bakorera muri Afurika y’Uburasirazuba, yongeye gutangaza ko akiri kumwe n’umugore we, asobanura imvano y’ibyatangajwe ko urugo rwabo rwasenyutse.

Chameleone na Daniella basezeranye ku wa 7 Kamena 2008 muri Biina Catholic Church iherereye ahitwa Mutungo. Icyo gihe bakoze ibirori by’akataraboneka byagarutsweho cyane mu itangazamakuru, kugeza ubu bafitanye abana bane aribo Abba Marcus Mayanja, Alfa Joseph Mayanja, Alba Shyne Mayanja n’uwitwa Amma Mayanja.

Mu gicuku cyo ku wa 3 Kanama 2017, ku rubuga rwa Facebook ya Chameleone ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 400 hasohotseho ubutumwa abwira abafana be ko ‘yicuza uburyo yatsinzwe’ mu mubano we na Daniella ashimangira ko urugo rwabo rwamaze gusenyuka burundu.

Ubwo butumwa bwagiraga buti “Nakoze amakosa y’ikirenga kurusha ibyiza! Ntabwo ndi umugabo wari ugukwiriye kandi nsabye imbabazi ku gihe nagutesheje. Ndagushimiye Daniella Atima Mayanja, Mama Abba, Mayanja. Ubu nongeye kuba ingaragu, na we kandi ndakeka ari uko. Nzakomeza nkunde kandi nshyire imbere abana bacu.”

Chameleone yongeye kwandika avuguruza ibyo, aho yavuze ko ibyavuzwe bitaturutse kuri we, ahubwo ngo ko ari byanditswe n’abatamwifuriza ibyiza. Yashimangiye ko ngo akiri kumwe n’umuryango we kandi bazahorana iteka.

Yagize ati "Muri Kamena nizeye inshuti nyiha passwords za konti zose ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bimfashe kumenyekanisha igitaramo cya Legend. Byagendaga neza cyane kugeza mu gitondo cy’uyu munsi ubwo konti yanjye ya Facebook yinjiwemo n’umuntu cyangwa abantu b’imigambi mibisha."

"Ejo ku wa 2 Kanama, abo bantu bafite imigambi mibisha binjiye muri konti ya Facebook yanjye na paji, bashyiraho ubutumwa bubi butagamije gusa guhungabanya umuryango wanjye ahubwo n’abana banjye bo benshi. Bagerageje kwangiza bashushanya ko ngo natandukanye burundu na Daniella. Ibyo ntabwo ari ukuri."

Yongeyeho ati "Mu izina ry’umuryango n’abafana banjye. Nkoresheje uburyo bumwe n’ubwakoreshejwe, nsabye imbabazi ku ngaruka byateje n’Imana nyisaba kugeza ku rumuri uwakoze biriya. Bitandukanye n’ibihuha bivugwa ko umugore wanjye Daniella nanjye twacanye umubano, turacyari kumwe kandi tuzahora turi kumwe nk’abashakanye, by’akarusho twishimanye..."

Chameleone atangaje ibi nyuma y’aho muri Kamena, uyu mwaka na bwo yari yavuze ko we n’umugore we nta giteze kubatandukanya nubwo umubano wabo wari warajemo agatotsi, Daniella agasaba gatanya ashinja umugabo we kurangwa n’imico idahwitse, kumukorera iyicarubozo mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2013 ndetse aho bigeze ngo yari atangiye kumugaragariza ko azamwica.

Chameleone yavuze ko we n'umugore we bagisangira akabisi n'agahiye, mu rugo rwabo nta nkomyi

Bakimara kongera kunga ubumwe, Chameleone yavuze ko ibyabaye hagati yabo byari ikibazo cy’umuryango kurusha uko byakwirakwizwa mu bafana n’abamuzi, ngo akimara kubona ko byafashe indi ntera yihutiye kubanza gukoresha uburyo bwose bushoboka abihungisha rubanda, kugira ngo asase inzobe n’umugore we bakemure amakimbirane bari bafitanye.

Chameleone yavutse ku wa 30 Mata 1979 muri Uganda. Amaze imyaka irenga 16 aririmba, amaze gusohora albums zirenga 12 zakunzwe muri Uganda na Afurika y’Uburasirazuba, zirimo iyitwa ’Mama Mia’, ’Njo Karibu’, ’Bayuda’, ’Valu Valu’ n’izindi.

Amagambo yari yanditswe kuri Facebook ya Chameleone yayahakanye
Ubwo Daniella yambikaga impeta Chameleone
Chameleone yashimangiye ko akiri kumwe n'umugore we
Chameleone amaranye na Daniella imyaka icyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza