Chester waririmbaga muri Linkin Park yashyinguwe mu ibanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi wubatse amateka akomeye mu itsinda rya muzika Linkin Park, Chester Bennington yashyinguwe mu buryo bw’ibanga ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017.

Chester Bennington yitabye Imana ku itariki ya 20 Nyakanga 2017, yapfuye yiyahuye mu mugozi. Abamenye bwa mbere ko yapfuye bamusanze yimanitse mu mukandara mu cyumba cyegeranye n’icyo yakarabiragamo.

TMZ yatangaje ko mu muhango wo gushyingura Chester Bennington hari inshuti ze za hafi na bake mu bagize umuryango we babarirwa muri magana abiri[200]. Yashyinguwe mu ibanga rikomeye hafi y’urugo rwe mu gace ka Palos Verdes mu Mujyi wa California ahitwa South Coast Botanic Garden.

Benshi mu baherekeje bwa nyuma Chester Bennington biganjemo abaririmbyi n’abacuranzi bafatanyaga mu rugendo rw’ibitaramo itsinda rye rya Linkin Park ryari rimaze iminsi rikorera hirya no hino.

Mu busitani bukikije imva ya Chester hari hateguwe urubyiniro n’ibyuma bya muzika ndetse uyu muhanzi yakorewe igitaramo cy’indirimbo abahanzi batandukanye bamuririmbira bwa nyuma.

Ahabereye uyu muhango hari harinzwe bikomeye n’abapolisi bafite imbunda, umuryango we wifuje kumushyingura mu buryo butari ubwa rusange gusa hari amatsinda y’abafana be mu bihugu bitandukanye bagiye bategura gahunda zo kumwibuka no kumuha icyubahiro mu buryo butaziguye.

Uyu muhanzi w’imyaka 41 yari umuririmbyi wafatwaga nk’inkingi ya mwamba mu itsinda Linkin Park, iri ryamamaye cyane mu mwaka wa 2000 ubwo ryasohoraga album yaciye ibintu yitwa Hybrid Theory.

Yanaririmbye mu yandi matsinda akomeye arimo Dead by Sunrise ndetse na Stone Temple Pilots kuva muri 2013 kugeza muri 2015.

Ababyeyi ba Chester batandukanye afite imyaka 11 y’amavuko hanyuma se atsinda urubanza bityo urukiko rumwemerera ko arera umuhungu we. Ababyeyi be bamaze gutandukana, Chester yahise atangira kwijandika mu biyobyabwenge birimo urumogi, cocaine, methamphetamine n’ibindi bisindisha bifite ubukana.

Ku myaka 17, Chester yongeye gusubirana na nyina aba ari we umurera ndetse kuva icyo gihe yahise abuzwa kongera gusohoka mu rugo kugira ngo atazigera na rimwe akoresha ibiyobyabwenge.

Umuhango wo gushyingura Chester witabiriwe n'abagera kuri 200

Chester yongeye kunywa ibiyobyabwenge ageze mu muziki, gusa byabaye akarusho amaze guhura na bagenzi be muri Linkin Park ari nabwo yakajije umurego mu kubinywa nubwo mu myaka mike ishize yagiye atangaza ko yabihagaritse burundu.

Mu 1996 yarushinganye na Samantha Marie Olit batandukana mu mwaka wa 2005 bafitanye abana batatu. Chester yahise ashaka undi mugore, umunyamideli Talinda Ann Bentley ari na we bari bakiri kumwe.

Talinda Ann Bentley na Chester babyaranye abana batatu Tyler Lee Bennington wavutse muri Werurwe 2006 ndetse n’impanga zabo Lilly and Lila zavutse muri Werurwe 2011.

Chester Bennington yashyinguwe ahantu harindiwe umutekano
Chester Bennington yitabye Imana ku myaka 41
Talinda Ann Bentley na Chester

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza