Chris Brown yagarutse ku munabi avugwaho n’ibiyobyabwenge ashinjwa gukoresha

Yanditswe na
Kuya 4 Werurwe 2017 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Christopher Maurice [Chris Brown] yigaramye abamushinja kurangwa n’umunabi ukabije ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge nyuma y’iminsi ashinjwa kugambirira kwica uwahoze ari umukunzi we n’umwe mu nshuti ze.

Chris Brown ni umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane ku haba muri Amerika no ku Isi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo iyitwa ’With You’, ’Forever’, ’Kiss Kiss’ yakoranye na T-Pain, ’No Air’ yakoranye na Jordan Sparks, ’Ayo’, ’Loyal’ n’izindi.

Uyu muririmbyi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo yise ’Party’ yakoranye na Usher ndetse n’umuraperi Gucci Mane, abinyujije kuri Instagram yigaramye bimwe mu bimaze iminsi bimuvugwaho birimo umunabi bivugwa ko aterwa no gukoresha ibiyobyabwenge bikomeye.

Mu mashusho yatambukije kuri urwo rubuga, yagize ati "Mwese mukwiye guhagarika ibyo mumvugaho by’umunabi, ibyo by’ibiyobyabwenge numva, n’undi mwanda wose ntazi." Yakomeje ati "Ndambiwe guhora mbona mubyubura buri gihe hagize igikoma."

Chris Brown yanenze cyane abavuga ko ari mu bihe bye bibi agaruka cyane ku mitungo ye, imodoka zihenze afite, ku bikorwa by’umuziki akora n’ibindi bitandukanye agira ati "Meze neza cyane rwose."

Uyu muririmbyi uri mu bakomeye cyane ku Isi mu njyana ya R’N’B agaukundwa cyane biturutse ku buhanga agaragaza mu kubyina, ni umwe mu bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru biturutse ku mibanire n’abakobwa bagiye bakundana, inshuti ze n’ibindi.

Mu minsi ishize, ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Chris Brown yihanangirijwe n’inkiko ndetse ngo bamubujije kutazongera kwegera na gato Karrueche Tran bahoze bakundana nyuma y’aho abwiye bamwe mu nshuti ze ko azamwica.

Chris Brown ntiyemera ko akoresha ibiyobyabwenge

Iki kinyamakuru cyanavuze ko kuri ubu ashyirwa mu majwi ko yateye ubwoba umusore witwa Joseph Ryan La Cour [inshuti ya Karrueche Tran]. Ngo yabwiye uyu musore ko agomba kuzamwica nubwo urukiko rwamutegeka kumugendera kure, ngo azamuteza amabandi n’abicanyi babizobereye kugeza igihe bazamwamburira ubuzima.

Chris Brown yagiye avugwa no mu bindi bibazo bitandukanye birimo gushaka kwiyahura nyuma yo gutandukana na Rihanna ndetse n’ubushotoranyi agenda akorera abasore bagerageza gushaka kugirana umubano n’abakobwa bakundanye.

Uyu musore yigeze gukubita Rihanna amugira intere
Chris Brown yabujijwe kongera kwegera Karrueche Tran bakundanaga nyuma yo kuvuga ko azamwica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza