Chris Brown yongeye gutabwa muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Chris Brown umaze imyaka igera kuri ine avuye mu gihome, yongeye gutabwa muri yombi, yafatiwe muri Leta za Florida akimara kuva ku rubyiniro.

Chris Brown yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Florida mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2018 nyuma gato yo gusohoka aho yakoreye igitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibindi ari gukorera muri leta zitandukanye.

CNN yatangaje ko Chris Brown yafatiwe ahitwa Coral Sky Amphitheatre mu Mujyi wa West Palm Beach uri mu majyepfo ya Florida. Igitaramo cye cyagombaga gutangira ahagana saa moya z’ijoro, gusa ntibyasobanuwe niba yafashwe asoje kuririmba cyangwa bamurogoye akiri kumwe n’abafana.

Chris Brown w’imyaka 29, yafunzwe n’urupapuro rumuta muri yombi rwasohotse umwaka ushize, ntihasobanuwe icyaha nyakuri akurikiranyweho n’aho yagikoreye gusa ibiro by’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu gace ka Palm Beach bwemeje ko yafashwe.

Nyuma y’amasaha make uyu muhanzi akimara gufatwa, hari amakuru yatangajwe ko yatanze ingwate y’amafaranga inzego z’umutekano zemera ko asohoka mu gihome by’agateganyo.

Chris Brown yagiye afungwa mu bihe bitandukanye akarekurwa, gusa kuwa 9 Gicurasi 2014, yari yakatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 131 y’igifungo nyuma aza kurekurwa amazemo 109 gusa.

Brown yari akurikiranyweho uruhurirane rw’ibyaha birimo gukubita Rihanna, kutubahiriza ibihano yahawe no kongera gukubita undi muntu.

Mu mwaka wa 2013 nabwo yari yafunzwe igihe gito nyuma y’uko we n’umurinzi we bakubise umuzamu wo kuri Hotel i Washington. Aba bombi bafunzwe umunsi umwe nyuma barekurwa nabwo Chris Brown atanze ingwate y’amafaranga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza