Cindy yasobanuye iby’umusore bamaze iminsi bahararanye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 Ukwakira 2016 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Cindy Sanyu wo muri Uganda aravugwaho kuba mu rukundo n’umusore mushya nyuma ya Kenneth Muyisa batandukanye bitegura kurushinga yaranamaze gutanga inkwano.

Cindy na Kenneth Muyisa bakundanye mu gihe cy’umwaka batandukana muri Gicurasi 2015. Babanaga mu nzu gusa bakigirana amakimbirane Cindy yaramutorongeje anasaba umuryango ko ‘usubiza inkwano yatanze’.

Mu byumweru bibiri bishize mu binyamakuru bya Uganda hacicikanagamo inkuru yashimangiraga ko Cindy yabonye umusore mushya asimbuza Kenneth Muyisa. Cindy n’uyu musore ngo bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi ishize ubwo yari yatumiweyo gukora igitaramo.

Inkuru zatangajwe zishimangira ko Cindy na Adam Lubega alias Chris Adams bari mu rukundo ndetse ko umusore yiteguye kujya muri Uganda kwiyereka umuryango w’uyu muhanzi.

Cindy uzwi mu ndirimbo ‘Ndi Mukodo’ yaganiriye na Chimp Reports anyomoza izi nkuru avuga ko atari mu rukundo na Adam Lubega nk’uko itangazamakuru ribivuga ahubwo ko ari inshuti zisanzwe kandi ko nta ngingo y’urukundo baravugaho.

Yagize ati “Biragoye cyane iyo abantu bavuze ko uri mu rukundo n’inshuti yawe kuko ntiwavuga ngo ‘Ntabwo dukundana’. Mu by’ukuri uba umukunda ariko bitandukanye n’uko abantu babitekereza.”

Urukundo rwa Cindy na Lubega rwavuzwe cyane biturutse ku mafoto bombi bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga bisa nk’aho bafite ikintu bahuriyeho kidasanzwe.

Cindy avuzweho gukundana na Lubega nyuma yo gutandukana n’umugabo witwa Kenneth. Uyu bakundanye amwambuye undi mugore witwa Phinah Mugerwa bari bafitanye umwana w’umuhungu witwa Sandton.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza