Davido yahaswe ibibazo na polisi ku ruhare akekwaho mu rupfu rw’inshuti

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Ukwakira 2017 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Nigeria yatangiye guhata ibibazo Davido ku rupfu rw’inshuti ze zitabye Imana mu buryo bw’amayobera nyuma y’aho uyu muhanzi atangaje ibinyoma mu gusobanurira abafana ibyabaye.

David Adedeji Adeleke [Davido] yatangiye gukorwaho iperereza nyuma y’iminsi ashyizwe mu majwi n’umukobwa ukina filime witwa Caroline Danjuma wamushinje kugira uruhare mu rupfu rw’inshuti ye yitwa Tagbo Umeike, bari baraye basangira nyuma umurambo we ugasangwa hanze y’ibitaro ari ho wajugunywe.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Nigeria atangaza ko mu gihe iyo nshuti ye yapfaga yari yamaze kuva mu kabiri ko mu Mujyi wa Lagos bari bahuriyemo kitwa Shisha Bar akerekeza ahitwa DNA Night Club ari naho we yemeza ko yamenyeye amakuru y’urupfu rw’uwo musore.

Ikinyamakuru Vanguard cyatangaje ko Komiseri Mukuru wa Polisi mu Mujyi wa Lagos, Imohimi Edgal, yabwiye itangazamakuru ko Tagbo yajyanywe imbere y’ibitaro bitegetswe na Davido uvuga ko uwo musore yapfuye we yagiye. Davido yitabye ubugenzacyaha ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Imohimi yavuze ko nubwo Davido avuga ko atari ahari Tagbo apfa nyamara ibimenyetso by’amashusho bigaragaza ko ari we watanze amabwiriza ku basore babiri batamenyekanye ngo bajyane umurambo ku bitaro. Ibizamini bya ’Autopsy’ byagaragaje ko inshuti y’uyu muhanzi yazize kubura umwuka.

BBC yatangaje ko uyu muhanzi yitabye Polisi yo mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, ari kumwe n’abandi bo mu muryango wa nyakwigendera Tagbo Umeike baraye basangira akitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi yabwiye iki kinyamakuru ko kugeza ubu Davido akibarwa nk’umwere ariko bikaba byabaye ngombwa ko we na bagenzi be bari kumwe mu ijoro ry’urupfu rw’inshuti ye bahatwa ibibazo ku byabaye byose ubwo bari kumwe.

Yagize ati "Turi gukora iperereza ku hantu Davido yagiye, amashusho, kugira ngo tumenye neza ishusho y’ibyabaye byose."

Mu butumwa Davido yanditse kuri Snapchat nyuma y’ibazwa rye yagize ati"Ibinyoma ahantu hose, ku bw’icyubahiro mfitiye Tagbo n’umuryango we, sinigeze mvuga kuri ibi bibazo kuva yapfa. Vuba itangazo ryihariye kuri ibi n’amashusho birasohoka."

Tagbo wari inshuti ya Davido, yapfuye mu ijoro ryo ku wa 3 Ukwakira 2017, yari yaraye asangira na Davido n’inshuti ze. Umurambo we watowe imbere y’ibitaro, bivugwa ko abo basangiraga ari bo bamusize aho nyuma yo kubona ko yashizemo umwuka.

Nyuma y’igihe gito Davido ashinjwa n’abantu batandukanye kugira uruhare mu rupfu rw’iyo nshuti ye ndetse bigakekwa ko yarozwe, humvikanye indi nkuru ivuga ko izindi nshuti ebyiri z’uyu muhanzi zirimo na Dj Olu wabarizwaga mu inzu y’umuziki ya HKN n’uwitwa Chimes bitabye Imana.

Abo bombi basanzwe bapfiriye mu modoka ya Dj Olu ku Cyumweru, tariki 8 Ukwakira 2017.

Nyuma y’urupfu rw’inshuti ze zitabye Imana mu buryo bw’amayobera, Davido ntarebwa neza na gato muri bamwe mu bafana kuko mu minsi ishize n’umukunzi wa Tagbo witwa Danjuma yamushyize mu majwi amushinja gushaka guhunga no kwihisha nyuma y’aho Tagbo bari baraye basangira ashiriyemo umwuka.

Uyu muhanzi akurikiranyweho uruhare mu rupfu rw'inshuti ze eshatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza