Depite Jaguar yavugirijwe induru mu rusengero kubera icyemezo cyafatiwe abamotari b’i Nairobi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Mutarama 2018 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jaguar wo muri Kenya watorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu mwaka ushize, yavugirijwe induru n’abakirisitu mu rusengero bamugereranya n’ikirumirahabiri nyuma yo kwitandukanya n’Umujyi wa Nairobi wahagaritse ibikorwa by’abamotari bawukoreragamo.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018, ubwo Depite Charles Njagua Kanyi, uzwi nka Jaguar, yari yagiye gusenga mu rusengero rwa Redeemed Gospel Church rw’ahitwa Jericho. Yari yaherekeje Visi Perezida wa Kenya, William Ruto na Guverineri wa Nairobi witwa Mike Sonko.

Kugaragarana n’aba bayobozi byatumye umuhanzi Jaguar asukwaho umunabi n’abaturage bamwise uruvu bifashishije amagambo yaririmbye mu ndirimbo ye yakanyujijeho yitwa “Kigeugeu.”

Abakirisitu mu rusengero bamuvugirije induru bavuga ko ahora ahinduranya aho ahagaze mu butegetsi bw’icyo gihugu.

Ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya cyatangaje ko abagaragarije Jaguar uburakari baririmbaga bagira bati “Uwo ni uruvu, uwo ni uruvu”, bakabisubiramo inshuro nyinshi ari na ko bamuvugiriza induru.

Intandaro yo kuvugirizwa induru kwa Jaguar ni uburyo yari yagendanye na Guverineri w’Umujyi wa Nairobi muri urwo rusengero nyamara mu minsi ishize yari yajyanye mu rukiko ubuyobozi bw’uwo mujyi asaba ko bwakurikiranwa ku cyemezo cyo guhagarikwa kw’abamotari bawukoreramo.

Jaguar ukomoka mu ishyaka rya Jubilee riri ku butegetsi yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya muri Mata 2017 ku itike yaryo.

Yatowe ashyigikiwe bikomeye n’abaturage barwanye inkundura bagakora n’imyigaragambyo barwanya ibyari byavuye mu matora ku nshuro ya mbere byemezaga ko Maina Kamanda bari bahanganye yamurushije amajwi. Nyuma byasubiwemo Jaguar ahabwa intsinzi.

Izina ry’umuhanzi Jaguar ryashinze imizi mu Karere biturutse ku ndirimbo ‘‘Kigeugeu” yacuranzwe cyane, yakoze n’izindi zizwi zirimo iyitwa ‘‘Kipepeo’’, ‘‘Kioo’’ na ‘‘Nikusikize’’. Ni umwe mu baririmbyi b’abanyamafaranga muri Kenya ndetse no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Jaguar yagiye gusenga ari kumwe n'abayobozi b'i Nairobi asukwaho umunabi n'abaturage
Jaguar yatowe ashyigikiwe bikomeye n'abaturage bo mu gace ka Starehe ahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya
Umuhanzi Jaguar yari yaherekeje Visi Perezida wa Kenya, William Ruto na Guverineri wa Nairobi, Mike Sonko mu masengesho yabereye mu rusengero rwa Redeemed Gospel Church ahitwa Jericho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza