‘Despacito’ yaciye agahigo mu ndirimbo zashyizwe kuri YouTube kuva muri 2005

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 8 Kanama 2017 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Indirimbo "Despacito" yaririmbwe n’umuhanzi Luis Fonsi afatanyije na Daddy Yankee yaciye agahigo nyuma y’amezi arindwi isohotse, igera ku mwanya wa mbere mu zarebwe n’abantu benshi kurusha izindi kuri YouTube.

Iyi ndirimbo yageze kuri uwo mwanya iwukuyeho iyaririmbiwe "See You Again" yakozwe na Charlie Puth afatanyije na Wiz Khalifa mu guha icyubahiro no kwibuka umukinnyi wa filime Paul Walker wamamaye muri "Fast & Furious" mbere y’uko yitaba Imana mu mpera za 2013 azize impanuka y’imodoka.

YouTube yatangaje ibi ku wa Gatanu, tariki 4 Kanama 2017, byemezwa ko "Despacito" yaririmbwe n’abahanzi bo muri Puerto Rico yafashe ikuzo ryo kuba iya mbere mu mateka y’urwo rubuga mu kurebwa n’abantu benshi kuko kugeza ubu imaze gufungurwa inshuro 3,075,291,455.

Imibare y’abantu barebye iyi ndirimbo yatumye iba iya mbere kuri YouTube ntirimo abarebye iyasubiwemo na Justin Bieber kuko yo kugeza ubu imaze gufungurwa inshuro miliyoni 464 mu mezi akabakaba ane imaze ishyizwe ahagaragara.

Aka gahigo kari kamaze imyaka irenga itanu gafitwe na PSY wakoze iyitwa Gangnam Style nk’indirimbo yarebwe inshuro zirenga miliyari mu mateka y’urubuga rwa YouTube kuva rwashingwa mu 2005.

Luis Fonsi wahimbye "Despacito" yanditse kuri Instagram agira ati "Ni iby’icyubahiro, amashusho yarebwe cyane kurusha andi mu mateka ndetse akaba aya mbere arebwe inshuro miliyari eshatu. Mwarakoze mwe mwese mwabigizemo uruhare, namwe bafana mwayishimiye."

Amagambo yiganje muri iyi ndirimbo ya Luis Fonsi na Daddy Yankee agaruka ku mbamutima z’ushaka kongorera umukunzi we, kumuha urukundo, kumutembereza aharyoheye ijisho, kubyinana na we, kumusoma n’ibindi byose bigakorwa buhoro buhoro nk’uko iyo nyito "Despacito" ibivuga.

"Despacito" yageze ku mwanya wa mbere kuri Youtube iririmbwe mu rurimi rwo muri Espagne rukoreshwa cyane mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, amashusho yayo yafatiwe mu gace kitwa La Perla mu Mujyi wa Old San Juan wo muri Puerto Rico no mu kabari kitwa La Factoria.

Luis Fonsi na Daddy Yankee bombi bakomoka muri Puerto Rico

Mu mezi make imaze kuri YouTube yarebwe inshuro zisaga miliyari eshatu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza