Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi ! Nubwo babanje kwigira nyoni nyinshi bavuga ko bafite imishinga ikomeye itandukanye n’ibyo abababona bakeka, gahunda zihuza Diamond na Zari zaba zifitanye ifite aho zihurira n’uburiri ndetse no kwishimana bigaragaza urukundo hagati yabo.
Nyuma y’igihe bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ko aba bombi bari mu rukundo, bagiye babihakana kenshi ndetse bakavuga ko ari imishinga y’ubucuruzi bafitanye ntaho bihuriye n’urukundo.
Ikinyamakuru Redpepper cyo muri Uganda cyatangaje ko imishinga ya Diamond na Zari yaba ifite aho ihurira n’urukundo kuko hari amafoto yabo yashyizwe hanze bari ku buriri bafatanye ndetse ubona bishimye.
Hagaragaye amafoto ya Diamond na Zari bari ku buriri bifotora. Ni nyuma y’amafoto yabo yagiye hanze basomana byimbitse.
Nubwo baterura ngo bemere ko bakundana, hari ibimenyetso byinshi bigenda bigaragaza urukundo rwabo dore ko Zari ari we baserukanye muri Afurika y’Epfo ubwo Diamond yahabwaga ibihembo bya Channel O mu mpera z’icyumweru gishize.
Nyuma y’amagambo menshi yagiye asohoka mu bitangazamakuru, Zari aherutse gutangaza ko Diamond ari umusore wigenga utarashyingirwa bityo rero atabujijwe gukundana n’uwo ashatse kuko ntawe yaba ari guhemukira cyangwa guca inyuma.
Ibyo bikaba biha uyu mukobwa icyizere cy’uko yakwegukana umutima wa Diamond ndetse akamwibagiza Wema Sapetu wahoze ari umukunzi we.
Urukundo rwa Diamond na Zari rutangiye kuvugwa nyuma y’uko Wema Sapetu wahoze ari umukunzi we atangaje ko atakiri mu rukundo n’uyu musore ndetse ko ibivugwa ko akundana na Zari kuri we ntacyo bimutwaye.
Wema Sapetu yatangaje ko impamvu nyamukuru abaye ahagaritse urukundo rwe na Diamond aruko ashaka kubanza kwiteza imbere, agashyira ku murongo ubuzima bwe hanyuma akazasubira mu by’urukundo nyuma.


















TANGA IGITEKEREZO