Diamond yashyinguye umufana we wishwe n’impanuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Mutarama 2018 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Diamond Platnumz wari umaze iminsi mu Rwanda yagaragaye mu kivunge cy’abaherekeje bwa nyuma umusore witwa Philly Nevvo wari umufatanyabikorwa wa Wasafi Records.

Philly Nevvo yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize, yaguye mu mpanuka yabereye mu Ntara ya Morogoro ubwo yari kumwe na mugenzi we basubira mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Uyu mufana wabarwaga mu b’inkoramutima za mbere za Diamond Platnumz yashyinguwe mu irimbi rya Kinondoni riri mu Mujyi wa Dar es salaam. Philly Nevvo w’imyaka 22 yari umwe mu bakundaga cyane Diamond ndetse yayoboraga itsinda ry’abarwanaga inkundura mu guharanira inyungu z’uyu muhanzi n’ababarizwa muri Wasafi Records bose.

Philly Nevvo yaherekejwe bwa nyuma n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze bakoranaga bya hafi by’umwihariko abafana ba Wasafi bagenzi be ndetse na Diamond Platnumz yari ahari. Bongo5 yatangaje ko ibyo Diamond yakoze byakoze benshi ku mitima, yagaragaje ko akunda abafana be by’ikirenga.

Uyu Philly Nevvo yapfanye na mugenzi we witwa Platnumz Mondi we yashyinguwe mu ntangiriro z’iki cyumweru gusa Diamond ntiyahagaragaye kuko aribwo yari mu rugendo ava mu Rwanda asubira iwabo.

Aba bafana bazwi nka bamwe mu ba mbere mu nkoramutima za Diamond Platnumz, bari no mu bagize uruhare rukomeye kandi mu guhangana n’ibitero byagiye bigabwa kuri uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu kumuhanganisha na Ali Kiba n’ibibazo by’uruhurirane yagiye agirana na Zari mu minsi yashize.

Philly Nevvo na mugenzi we bitabye Imana ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018. Aba bombi baguye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari mu rugendo bava Morogoro berekeza mu Mujyi wa Dar es Salaam aho basanzwe baba.

Iyi mpanuka yabaye bageze mu gace kitwa Chalinze. Diamond yunamiye aba bafana be ndetse ahamya ko bazakomeza kubibuka by’iteka ryose kubera ‘ubwitange n’urukundo’ bagaragarije inzu ya Wasafi Records muri rusange.

Diamond Platnumz yanditse ati “Imbere yanyu inyuma yacu, iminsi yose tuzakomeza kubibuka no guha agaciro urukundo rukomeye mweretse Wasafi Records […] Imana ishyire aheza roho zanyu.”

Aba bafana ba hafi ba Diamond bapfuye mu gihe we yari mu rugendo rw’akazi mu Mujyi wa Kigali aho yari yaje gutangiza gahunda y’ubucuruzi bwe, gukora ibikorwa by’urukundo no gusuhuza abafana mu bice bitandukanye bya Kigali.

Philly Nevvo, umwe mu bafana bakoranaga bya hafi na Diamond
Uyu yakundaga kwiyita Platnumz Mondi [akagira n'akandi kazina ka Shangari]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza