Diamond yemeye umwana yabyaye ku ruhande yari amaze igihe yihakana

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Diamond Platnumz wari umaze igihe yotswa igitutu n’abantu batandukanye kubera kwihakana umwana wabyawe n’umunyamideli witwa Hamisa Mobeto yakoresheje mu mashusho, yashyize yemera ko ari uwe ndetse asaba imbabazi Zari.

Diamond uri mu bahanzi bamaze kubaka izina muri Afurika, yemeye umwana w’uyu munyamideli nyuma y’amasaha hacicikanye amafoto y’uyu muhanzi baryamanye ndetse n’ubutumwa butandukanye bugaragaza gutongana no gucishanya bugufi hagati ya Zari na Hamisa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ’Salome’.

Mu kiganiro yagiranye na Clouds Fm kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Nzeri 2017, Diamond Platnumz yemeje mu buryo budasubirwaho ko ari we se w’umwana wiswe amazina ye bwite, nubwo yari amaze igihe amwihakana ndetse akavuga ko atigeze aryamana na Hamisa.

Diamond yavuze ko yari yaragiranye isezerano na Hamisa, ryo kubika ibanga ry’umubano wabo ndetse n’ibijyanye n’uruhinja ariko umukobwa aramwihinduka, akwirakwiza amakuru yose ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko impamvu yakomeje kwihakana uwo mwana ari ubwoba yari afite ko urugo rwe rushobora gusenyuka.

Yagize "Satani yarangendereye ntangira kugira ubucuti budasanzwe kugeza ubwo Hamisa Mobetto atwaye inda. Namubwiye ko njyewe ndi umugabo, mfite umuryango wanjye. Ndamusaba nti ’Ibi bigume hagati yanjye nawe’. Sinashatse guhakana inda, ni amaraso yanjye ndetse n’Imana irabizi mu minsi yashize namuhaga ubufasha bwose."

Yongeyeho ati "Ibi ni ibintu bibaho mu buzima gusa icy’ingenzi cyane ni uburyo ubyitwaramo nk’umugabo. Nta mpamvu yo gushoza intambara aho itari. Nyuma muri ubu buzima, abana bazakurana kandi bazishima nk’umuryango." Yongeyeho ati "Nakoze buri kimwe umugabo agomba gukora, harimo kumuha amafaranga y’indezo ndetse namuguriye imodoka ya Rav 4."

Diamond yavuze ko nubwo yakomeje guhakana amakuru yavugaga ko ari se w’uruhinja rwa Hamisa, ngo yamuhaga amashilingi ya Tanzania 70,000 buri munsi yo kwiyitaho no kumenya buri kimwe ku mwana babyaranye.

Ku ruhande rwa Zari amaze iminsi yandika ubutumwa bugaragaza urwango afitiye uyu munyamideli bivugwa ko yabyaranye n’umugabo we, akagaragaza ko icyo yitayeho cyane ari ugukorera amafaranga.

Yanditse kuri Snapchat agira ati "Nk’uko mwese abantu mutekereza, muhora mwumva ko ibintu ari ugushwana gusa. Njye nzarwanira miliyoni y’amadolari ariko ubugabo ntabwo narwanira rwose. Ubu akazi karakomeje ndetse muri iki cyumweru namaze gusinya ku mushinga uhagaze akayabo."

Yakomeje agira ati "Mwese murakomeza kumbwira uko yanciye inyuma nk’aho ku isoko hatari abandi benshi ndetse cyane." Yerekanye isaha ifite ibara rya Zahabu, ati "Dore ukuri kwanjye, hari ibyo ntarwanira kuko hanze aha hari byinshi. Ndwanira igishoro kuko nicyo kirimo amafaranga."

Diamond yaherukaga gutangaza amakuru y’uko agiye gukora ubukwe na Zari nyuma y’igihe babana ariko batarashyingiranywe byemewe n’amategeko, bamwe bakabona ibyo nk’uburyo bwo gushaka kwikiza Hamisa ukomeje guteza intonganya n’umwiryane mu rugo rwe.

Diamond asanzwe afitanye abana babiri na Zari

Zari na Diamond bamaze kubyarana kabiri, umwana wa mbere witwa Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, uw’umuhungu ufite amezi atanu bamwise Prince Nillan Dangote. Aba bana ku mugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Diamond na Zari babana batarashyingiranywe
Diamond n'uyu mukobwa ngo bari baravuganye ko kuryamana kwabo bizaba ibanga
Diamond yakoresheje Hamisa mu mashusho ya 'Salome'
Hari hashize amasaha bitahuwe ko Diamond yaryamanye n'undi mugore utari Zari
Hashize iminsi hacicikana amafoto agaragaza ibiganiro byuzuyemo ibitutsi hagati ya Zari na Hamisa
Diamond aherutse kwemera ko umwana wa Hamisa ari we bamubyaranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza