Eminem yatsinze urubanza yarezemo ishyaka ryakuwe ku butegetsi muri Nouvelle-Zélande

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2017 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Marshall Bruce Mathers III [Eminem] agiye guhabwa indishyi nyuma yo gutsinda urubanza yarezemo ishyaka Parti National riherutse kuvanwa ku butegetsi muri New Zealand.

Ishyaka Parti National[PN] rimaze iminsi riburana n’abunganira mu mategeko umuraperi Eminem nyuma y’uko ryakoresheje indirimbo ye "Lose Yourself" mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2014 atasabwe uburenganzira.

Urukiko Rukuru rwa Wellington rwategetse ko Ishyaka Parti National rimaze igihe ku butegetsi muri Nouvelle-Zélande ricibwa ihazabu ingana n’amadolari 600.000 [350.000 euros] agahabwa Eminem nyuma y’uko byagaragaye ko indirimbo ye yavogerewe igakoreshwa mu buryo butari bwo.

Umunyamategeko Gary Williams w’inzu yitwa Eight Mile Style ireberera inyungu z’indirimbo yitwa ’Love Yourself’ ya Eminem, yari yaregeye urukiko agaragaza ibimenyetso bishimangira ko indirimbo ishyaka PN ryakoresheje ari iya Eminem ryo rigahakana rivuga ko ari iyaryo bwite.

Indirimbo zombi, iyakoreshejwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri New Zealand n’iyaririmbwe na Eminem zumvikana mu buryo bumwe mu micurangire gusa bigatandukanywa cyane n’uko iy’iri shaka itumvikanamo amagambo mu gihe iy’uyu muraperi ifite ibitero bitatu n’inyikirizo.

7 sur 7 yatangaje ko umunyamategeko wa Eminem yavugiye mu rukiko rukuru rwa Wellington ko indirimbo y’iri shyaka ari iye yateruwe cyangwa se ikaba yarakozwe mu bundi buryo ariko bidakuraho ko bayiteho uburenganzira. Yanavuze ko ibyo kuba batarakoresheje amagambo ayirimo bo batabirebaho.

Eminem agiye guhabwa ibihumbi 600 by'amadolari kubera indirimbo ye ishyaka ryakoresheje ritamusabye uburenganzira

Gary Williams yaneretse umucamanza ibimenyetso bigaragaza ko abo mu ishyaka arega bari bazi neza ko bakoresheje indirimbo ya Eminem kuko yanabanje guhabwa izina rya ’Eminem Abbr’ nyuma ikitwa Eminem-escque’. Yanerekanye bumwe mu butumwa afite abarihagarariye mu mategeko bandikiranye n’aho bayiguze bibaza niba idahuye na ’Love Yourself’.

Iyi ndirimbo ya Eminem izwi cyane muri filime "8 Mile" ndetse Rolling Stone yayishyize ku rutonde rw’indirimbo 500 z’ibihe byose; iyi yanahawe ibihembo bibiri bya Grammy n’ikindi kimwe cya Academy Award.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza