Eminem yibasiye bikomeye umuryango uharanira uburenganzira bw’abakoresha intwaro

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Eminem yongeye kwifashisha umwanya wo kuririmba mu birori bikomeye atangiza urugamba rwo kwamagana umuryango uharanira uburenganzira bw’abakoresha intwaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NRA.

Marshall Bruce Mathers III [Eminem] ni umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuziki awumazemo imyaka 29 awukora mu buryo bw’umwuga. Anazwi nk’uyobora ikorwa ry’imishinga y’indirimbo ndetse akaba yaranagiye agaragara muri filime zitandukanye nk’iyitwa ’Da Hip Hop Switch’, ’The Wash’ na ’The Interview’ yaciye ibintu muri 2015.

Uyu muraperi ni umwe mu baririmbye mu birori bikomeye bya iHeartRadio Music Awards byabereye Inglewood muri Calfornia. Yahamagawe ku rubyiniro na Alex Moscou, umwe mu barokotse igitero cyo ku wa 14 Gashyantare 2018 muri Florida cyahitanye abantu 17.

Uyu yavuze ko we n’abo barokokanye bagerageje "kumva ubutumwa n’amasengesho y’abanyapolitiki, ariko ntibagire icyo bakora mu kurema impinduka mu kwirinda ko icyago nk’icyo cyakongera kubaho ukundi".

Eminem yibasiye umuryango wa NRA nyuma y’uko mugenzi we Common awujoye mu birori bya Academy Awards biheruka avuga ati "Mubwire NRA ko yitambitse amayira y’Imana."

Indirimbo Eminem yaririmbye yayisoje avuga ko "bakunda imbunda kurusha abana bacu."

Yaririmbye ati "Rimwe na rimwe sinzi iyo iyi Isi igana, iri guhinduka nabi, igihugu cyose kiri kuba abasazi, na NRA iri mu nzira zacu, nibo nyirabayazana w’ibi byose, barabiyoboye, rimwe na rimwe banafungira amayira inkunga z’abagiraneza, babizi neza ko ntacyo leta yacu yakora, bacigatiye imbunda zabo, ziteguye kurasa, bakunda imbunda kurusha abana bacu."

Yahise yanzika n’indirimbo ye yitwa "Nowhere Fast" yasohotse kuri album ye nshya.

Uyu muraperi wavukiye muri Detroit ni ku nshuro ya kabiri yibasira inzego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo abiheruka yafashe amashusho y’iminota ine n’amasegonda 34, yerekanywe mu birori bya BET Hip-Hop Awards tariki 10 Ukwakira 2017, yibasiyemo Perezida Trump abyutsa ibyamuvuzweho byo gushyigikira abo mu muryango wa KKK, gutesha agaciro Hillary Clinton no kwirengagiza amakuba mu gihugu ’akigira guteza serwakira kuri Twitter’.

Muri ayo mashusho uyu muhanzi yafatiye muri ’parking’ y’imodoka, anagereranya Trump n’umusaza ’rukukuri w’imyaka 94 urangwa n’imico y’ivanguraruhu’. Iyi ndirimbo ya Eminem ikozwe mu buryo bwa ’Freestyle’ yahise inyura ku zindi zose zigezweho kuri Youtube ifata umwanya wa mbere nyuma y’isaha imwe gusa yerekanywe kuri BET.

Eminem kuri ubu ufite imyaka 45 y’amavuko icyo gihe yagereranyije Trump n’umuntu udatekereza mu buryo ngo ahanganyemo na Koreya ya Ruguru, anavuga ko ashobora gukora ibidakwiye akaba yakwatsa umuriro agatsemba abantu akoresheje ibisasu by’ubumara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza