Eminem yokejwe igitutu kubera amajwi y’amasasu yakoresheje mu gitaramo cye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Kamena 2018 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Eminem yibasiwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga biturutse ku majwi yifashishije mu gitaramo cye bigatera benshi ubwoba ko baba bagabweho igitero cy’iterabwoba.

Ibi byabaye ubwo Eminem yaririmbaga indirimbo yakoze mu 2000 yitwa “Kill You” mu iserukiramuco ryitwa Bonnaroo yitabiriye muri Leta ya Tennessee mu mpera z’icyumweru. Yibasiwe ku minsi yakurikiyeho bamwe bavuga ko yahungabanyije abantu bakagwirirana bahunga bikanga ko baba barashweho.

Umuvugizi we yahakaniye CNN ko uwo muhanzi yaba yarifashishije amajwi avuga nk’amasasu ubwo yaririmbaga muri Bonnaroo yemeza ko ari urusaku rwa nyiramubande z’amajwi y’ibiturika nubwo benshi babyitiranyije ‘bibeshya’.

Yagize ati “Yakoresheje ayo majwi, nk’abandi bahanzi amagana, mu bitaramo bye byose mu myaka icumi, harimo n’amaserukiramuco yandi yo mu 2018, ntabibuzwe.”

Nubwo amajwi asakuza cyane n’ay’ibiturika amenyerewe cyane mu bitaramo, ntabwo ari ko byakiriwe na bamwe mu bafana ba Eminem mu iserukiramuco rya Bannaroo ry’uyu mwaka. Benshi bikanze ko hasubira nk’ibyabaye mu rindi serukiramuco ryo muri Las Vegas ryarasiwemo abantu, abarenga 58 bagapfa.

Mu mashusho yafashwe na telefoni, abafana baririmbanaga na Eminem ariko baza kumva ayo majwi, bamwe barasakuza ndetse n’uwari ufite iyafashe ayo mashusho arayirekura. Bamwe mu bitabiriye bavuze ko amajwi yavugijwe yabateye icyikango bigatuma bahunga bashakisha ubwihisho.

Icyo kinyamakuru cyahawe ubuhamya na Dianne Gallagher, umunyeshuri w’ayisumbuye wari mu gitaramo cya Eminem avuga ko yari yishimye ariko yakumva ayo majwi yavugaga nk’amasasu agatangira kurira, akaruka ndetse agahunga.

Nubwo Eminem yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga, hari abahamije n’imvugo y’umuvugizi we ko asanzwe yifashisha ayo majwi mu ndirimbo “Kill You” bityo abafana bajya mu bitaramo bye bakaba bagakwiye kumenya ibyo bamwitegaho.

Eminem yokejwe igitutu na bamwe mu bafana bitabiriye igitaramo aheruka kuririmba bamushinja gukoresha amajwi y'amasasu yatumye bikanga igitero cy'iterabwoba
Umuvugizi w'uyu muhanzi yavuze ko amajwi yifashishije muri iki gitaramo asanzwe ayakoresha kandi atari ay'amasasu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza