I Kampala habereye irushanwa ryo gusomana mu kwizihiza Saint Valentin (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gashyantare 2018 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Uko umwaka utashye, ku itariki ya 14 Gashyantare hizihizwa umunsi wa Saint Valentin wahariwe abakundana, aho mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda usanga abasore n’inkumi bakundana bakoze iyo bwabaga ngo bashimishe ababo.

Mu Mujyi wa Kampala muri Uganda ho byari umwihariko, mu nzu y’imyidagaduro izwi cyane ya Club Amnesia habereye igitaramo cyahuriranye n’irushanwa ryo gusomana hagati y’abakundana maze abahize abandi bahabwa igihembo.

Kuri Saint Valentin bizwi ko abasore n’inkumi ndetse n’abagore n’abagabo bakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana.

I Kampala ho habereye agashya kadasanzwe aho abakundana bashyiriweho irushanwa ryo gusomanira mu ruhame maze abahize abandi bahabwa igihembo cy’indabo n’ibyo kunywa by’ubuntu.

Iri rushanwa ryo gusomana ryateguwe na Club Amnesia ifatanyije n’umunyamakuru uzwi cyane kuri Glaxy FM witwa DJ Nimrod ari na we wayoboye ibirori byitabiriwe n’abiganjemo abakundana ndetse n’abakobwa bakibyiruka bari baje kwizihirwa n’umuziki.

Aziz Azion ni we wari watumiwe nk’umuhanzi mukuru wo gususurutsa ibi birori by’umwihariko udasanzwe.

Saint Valentin yizihizwa hirya no hino ku isi mu bihugu byo ku migabane itandukanye bikaba akarusho mu Bushinwa na Taiwan ndetse no mu Buyapani kuko ho umwe wo ku ya 14 Gashyantare uharirwa kwizihizwa n’abagore bakazishyurwa n’abagabo ku ya 14 Werurwe, bawizihizwa cyane kuva mu mwaka wa 1980.

Uretse muri Brésil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa "dos namorados"; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa "dia del amor y amistad" (umunsi w’urukundo n’ubucuti).

Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka aho usanga abenshi bawizihiza ndetse bakabigaragaza mu myambarire yihariye y’umukara n’umutuku ikunze gukoreshwa na benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza