Impanga za Beyoncé zavukanye ikibazo cy’ubuzima

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Kamena 2017 saa 09:17
Yasuwe :
0 1

Nyuma y’iminsi bivugwa ko umuhanzi Beyoncé Knowles yibarutse impanga ndetse bikanemezwa na bamwe mu muryango we, byatangajwe ko abana yabyaye bavukanye ikibazo cy’ubuzima bakaba bakiri gukurikiranwa mu bitaro.

Beyoncé ni umwe mu baririmbyi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi.

Umuryango wa Beyoncé na Jay-Z wari umaze iminsi utegerezanyije amatsiko abana b’impanga uyu mugore yari atwite, kuri ubu bivugwa ko yamaze kwibaruka ndetse byanemejwe na se wa Beyoncé witwa Mathew Knowles wanditse kuri Instagram agira ati "Amavuko meza ku mpanga, sogokuru arabakunda!"

TMZ yanditse ko ifite amakuru yizewe aturuka mu muryango ko Beyoncé yibarutse umukobwa n’umuhungu gusa bombi bakaba bagiye kumara icyumweru bari mu bitaro nyuma yo kuvukana ikibazo kidahangayikishije cyane nubwo ngo abaganga bahisemo kudahita bamwemera kugenda.

Iki kinyamakuru kivuga ko Beyoncé yibarukiye mu bitaro biri mu Mujyi wa Los Angeles ku wa Mbere w’icyumweru gishize, tariki 12 Kamena 2017, nubwo byakomeje kugirwa ubwiru ndetse ntihagire ubyemeza hagati y’uyu mugore cyangwa umugabo we, Jay-Z.

Izi mpanga zikurikiye undi mwana w’umukobwa bise Blue Ivy Carter wavukiye mu bitaro bya Lenox Hill Hospital byo mu Mujyi wa New York ku itariki 7 Mutarama 2012.

Mbere y’uko bibaruka imfura, hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011, Beyoncé yakunze kugaruka ku gahinda gakomeye yagize bitewe n’uburyo yatwise inda ikavamo mu gihe we na Jay-Z bari bakeneye umwana cyane.

Se wa Beyoncé yemeje ko umukobwa we yibarutse impanga
Umuryango wa Beyoncé na Jay Z uri mu byishimo byo kwakira impanga
Jay Z na Beyoncé ni bamwe mu byamamare bikize ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza