Imyambarire ya Rihanna mu Birwa bya Barbados yavugishije benshi (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 8 Kanama 2017 saa 04:49
Yasuwe :
1 0

Umuririmbyi Robyn "Rihanna" Fenty yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imyambarire idasanzwe yasohokanye mu birori bizwi nka Crop Over yitabiriye mu Birwa bya Barbados aho avuka.

Rihanna ni umwe mu baririmbyi bazwi muri Amerika no ku isi muri rusange, mu ndirimbo zirimo "Umbrella" yafatanyije na Jay Z wamuzamuye mu muziki, iyitwa "Te Amo", "Diamonds", "Where Have You Been", izo yasohoye kuri album iheruka yise "Anti" n’izindi.

Uyu mukobwa yari aherutse kuvugwaho kurangwa n’umubyiho udasanzwe mu minsi ishize, biteza impaka mu bamukurikira aho bamwe bavugaga ko ’yatangiye guta ingano ye’, inshuti ze bagendana zikamuvuganira zemeza ko nta muntu ukwiriye kumucira imanza cyangwa ngo anenge uko agaragara.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 29 y’amavuko yagaragaye mu myambaro yavugishije benshi ubwo yari mu birori by’iserukiramuco ngarukamwaka bizwi nka Crop Over yitabiriye mu gace avukamo ka Barbados ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ubusanzwe Crop Over itangira mu mpeshyi mu mpera za Nyakanga kugeza muri Kanama.

Rihanna yafotowe akora imyiyereko imbere y’imbaga yitabiriye ibyo birori mu gihe hacurangwaga umuziki, agaragaza imbyino n’imyambarire itangaje irangwamo amabara anyuranye, bivugisha benshi mu bayabonye. Hari n’abakomoje ku buryo muri iki gihe asigaye angana bitandukanye n’uko yari ateye mu bihe yagiye yitabiramo iri serukiramuco.

Imiterere y’uyu mukobwa yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga barimo na Chris Brown washyize akamenyetso k’amaso kuri Instagram y’uyu bahoze bakundana, bigatuma yiganza mu biganiro by’abayavuzeho n’abayakwirakwije ahatandukanye.

Ibirori bya Crop Over byatangijwe mu 1687, mu buryo bwo kwishimira umusaruro w’ibisheke. Muri icyo gihe ibirwa bya Barbados nibyo byavagamo ibisheke byinshi kurusha ahandi ku isi gusa uko inganda zibibyaza umusaruro zaho zagiye zicika intege n’umurindi w’icyo gikorwa waracogoye kiza guhagarikwa mu myaka ya 1940.

Iri serukiramuco ryongeye kugarurwa mu 1974. Kuva icyo gihe kugeza n’ubu rikorwa buri mwaka abaryitabiriye bakarangwa n’imyambarire idasanzwe igaragarizwa ku bice byegereye umucanga, ahacurangirwa umuziki ubyinwa n’abaturuka mu bihugu bitandukanye.

Imyambarire y'umuhanzi Rihanna mu Birwa bya Barbados yavugishije benshi
Rihanna yasohokanye imyambarire idasanzwe mu birori bizwi nka Crop Over
Ibirori bya Crop Over, Rihanna yagaragayemo, byatangijwe mu 1687
Rihanna ni umuhanzi uzwi muri Amerika no ku isi mu ndirimbo zirimo "Umbrella" yafatanyije na Jay Z wamuzamuye mu muziki
Abantu benshi bashagaye Rihanna ubwo yageraga mu birwa bya Barbados aho avuka
Rihanna yafotowe akora imyiyereko imbere y’imbaga yitabiriye ibyo birori mu gihe hacurangwaga umuziki
Chris Brown ni umwe mu batangariye imiterere ya Rihanna
Rihanna yitabiriye ibi birori no mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza