Imyiyereko y’abahataniye ikamba ry’umukobwa ufite ikibuno giteye amabengeza muri Brazil (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Kanama 2017 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Kim Kardashian yigaruriye imitima ya benshi ku Isi nk’umugore ufite ikibuno cyiza kurusha abandi ndetse abisaruramo amafaranga atagira ingano, arye ari menge kubera abakeba bihagazeho kuri iki gice cy’umubiri muri Brazil.

Mu bihugu bitandukanye ndetse no mu Rwanda hamenyerewe itorwa rya Nyampinga uhiga abandi mu bwiza, uw’ibidukikije, uhiga abandi mu gukerebuka mu bumenyi n’abandi mu byiciro bitandukanye.

Muri Brazil ho bafite n’akarusho bihariye kurusha ibindi bihugu aho uko umwaka utashye batoranya Nyampinga wambikwa ikamba ry’umukobwa ufite ikibuno giteye amabengeza kurusha abandi, bikamuhesha umurundo w’amafaranga n’ibiraka bihenze byo kwamamaza.

Nyuma y’irushanwa rya 2016, ubu noneho abakandida 27 bagomba kuvamo uwegukana ikamba rya Nyampinga w’amabuno bagiye ahagaragara n’amafoto ndetse banatambagiye mu mihanda y’umujyi wa Sao Paulo biyerekana.

Iyi ni inshuro ya karindwi riba, ndetse rikaba rimaze kumenyekana ku Isi. Iri higanwa uwuryegukanye mu byo ahabwa harimo amadorari y’Amerika 22,000.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2017 aba bakobwa uko ari 27 bakoze imyiyereko mu mihanda yo mu Mujyi wa Sao Paulo ari nako bakomeza gusaba abarikurikirana kubahesha amahirwe yo kuzaboneka muri 15 bazahatanira ikamba mu Gushyingo 2017.

Iri rushanwa riri mu ya mbere akurikirwa n’umubare munini w’abaturage muri Brazil, abagera kuri miliyoni 17 mu mwaka ushize bitabiriye itora ribera kuri telefone ndetse kwinjira aho ibirori byo gutora ufite ikibuno cyiza biba bihenze cyane ku buryo hinjira abifite gusa.

Mu bigenderwaho kugira ngo umukobwa yinjire muri iri rushanwa, mu by’ingenzi bapima ikibuno, abahatana bagomba kuba bafite ibibuno bitarengeje cm 107 z’umuzenguruko.

Iri rushanwa ryitabirwa n'abakobwa beza kandi bafite ibibuno byiza

Kim Kardashian aramutse yifuje kurijyamo ntibyamukundira kuko ikibuno cye gifite umuzenguruko wa cm 109(43in).

Umwaka ushize irushanwa ryatsinzwe n’umukobwa witwa Erika Canela wari uhagarariye Leta ya Bahia. Yahembwe £18,000 anahabwa kontaru zo kwamamaza zimwinjiriza akayabo.

Miss Bum Bum 2016 ubu yishushanyijeho tattoo y’ifoto ya Donald Trump kugira ngo ajye ahora yibuka ikamba yahawe mu gihe uyu mugabo na we yatsindiye kuyobora Amerika.

Abakobwa bose batangiye kwiyamamaza kugira ngo hamenyekane 15 bazagera ku musozo
Uyu mukobwa uhagaze ibumoso yaciwe ukuguru ubwo umukunzi we yamwirukankanaga mu myaka ishize
Uhiga abandi mu kugira ikibuno cyiza azamenyekana kuwa 6 Ugushyingo 2017
Biyerekanye mu mihanda ya Sao Paulo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza