Intambara yongeye kurota mu Nteko ya Uganda, Bobi Wine n’abandi badepite bafunzwe

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Ingumi zivuza ubuhuha, imigeri, guterana intebe no kumvana imitsi hagati y’abadepite byongeye guteza impagarara mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, abarimo Bobi Wine basohowe ku ngufu bajyanwa n’abapolisi.

Hashize iminsi hari intambara y’amagambo mu banyapolitiki bo muri Uganda bamwe bashyigikiye ko iyo ngingo ikurwa mu Itegeko Nshinga abandi basaba ko igumamo.

Kuvanaho ingingo y’imyaka Umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje byatuma Perezida Yoweri Museveni yemerewa kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye mu 2021.

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yabereyemo imvururu n’imirwano kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 ubwo Perezida wayo Rebecca Kadaga yavugaga ko gahunda y’umunsi yahinduwe ngo hongerwemo ubusabe bwa depite Raphael Magyezi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017, ibintu byarushijeho kuba bibi. Rebecca Kadaga yahagaritse abadepite 25 barimo Robert Kagulanyi[Bobi Wine] ndetse asaba ko basohoka mu nteko abandi bakomeza umutsi banga kugenda bityo hitabazwa inzego z’umutekano.

Mu badepite bahagaritswe harimo Bobi Wine, Allan Ssewanyana ndetse na Odonga Otto. Aba, bakimara kubwirwa ko basohowe bateje imidugararo ndetse ibipfunsi byongera kuvuza ubuhuha ku buryo n’abadepite b’abagore bakenyeye bagakomeza ubundi berekana ko na bo bafite agatuza ko kurwana.

Byari bisa nka filime y’imirwano! Abadepite bo ku gice kitavuga rumwe n’ubutegetsi ni bo babaye gashoza ntambara ubwo basumiraga abo bahanganye bakarwana by’imbaraga, urundi ruhande narwo rwirwanaho ku buryo byari intambara mu zindi.

basohowe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hakoreshejwe imbaraga
Chimp Reports yavuze ko abasohowe, Betty Nambooze, Robert Kyagulanyi na Mohammed Nsereko babanje guteza imvururu binyuze mu magambo, bazanye ibyo gutukana no kurwana polisi ihita ibasohora ku ngufu ijya kubafungira ahantu hataratangazwa.

Abasigaye mu ngoro bamaze iminota igera kuri 30 basubitse imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma baza gusubukura ariko hanze hacungiwe umutekano n’abiganjemo abapolisi bambaye impuzankano iranga abiteguye guhagarika imyivumbagatanyo.

Abadepite bamwe batavuga rumwe n'ubutegetsi basohowe mu Nteko ya Uganda ku ngufu

Imvururu zabaye ku munsi w’ejo zakuruwe ahanini n’abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bavugaga ko hari bamwe binjiranye imbunda, bityo basaba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ko yategeka ko bose basakwa.

Ibi byakuruye impaka za ngo turwane, abatiyizeye ku mbaraga bitabaje intebe bazitera abo bahanganye mu gihe abandi bazinze amashati bagirana ibiganiro mu mitsi.

Ubu hanze y'Inteko ya Uganda harinzwe bikomeye
Abafite imbaraga zo kurwana bateranaga intebe
Ibyabereye mu Nteko ya Uganda byasaga nka filime
No mu bagore hari abarekuye ingumi
Ejo Bobi Wine yagiye ku kazi na moto ahunga polisi yari yamugose imubuza kujyayo
Yagiye ku kazi kuri moto ahunga polisi itarashakaga ko ajya mu Nteko guteza akavuyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza