Jay Z na Beyoncé bongereye abakozi bo kwita ku mpanga zabo, bageze kuri 18

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 01:38
Yasuwe :
2 0

Umuraperi Jay Z n’umugore we Beyoncé bongereye umubare w’abakozi bo kwita ku bana b’impanga baherutse kubyara, bava kuri batandatu baherukaga gutangaza bagera kuri 18 bazajya bahembwa akayabo.

Aba bahanzi b’ibyamamare babana nk’umugore n’umugabo bakoze ibi nyuma y’iminsi hari amakuru avuzwe ko bashatse abakozi batandatu bashinzwe gusa kwita ku buryo abana babo baryamamo, buri umwe muri bo akishyurwa $100,000 ku mwaka, angana na $600,000 kuri bose hamwe.

Ikinyamakuru Radar Online cyahishuye ko nyuma y’aho hari andi matsinda y’abantu azajya akorera abo bana imirimo itandukanye. Umwe mu nshuti z’uyu muryango yemeje ko kugeza ubu bamaze guha akazi abantu bagera kuri 18 bo gukora imirimo imwe n’imwe mu kwita ku bana b’impanga bamaze ukwezi n’iminsi bakiriye mu muryango wabo.

Yagize ati "Muri ibyo harimo kubashyiriraho abashinzwe umutekano, imodoka zifite ubwirinzi bw’amasasu, abakozi bo kubarera batandatu, abo kubakorera ibyo bakenera babiri, n’ikipe y’abaforomo ikora amasaha 24 buri munsi mu cyumweru."

Yakomeje avuga ko Rumi na Sir ’banagenewe umujyanama mu by’umutungo uzajya ubakorera, akamenya ibijyanye n’ibimenyetso biranga n’umutungo uri mu mazina yabo.’ Ibyo bikiyongeraho impuguke mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga zizajya zikoresha konti zabo n’ibindi birebana na bo kuri Internet.

Beyoncé amaze ukwezi abyaye umuhungu n'umukobwa

Mbere y’uko umuryango wa Jay Z na Beyonce wibaruka abana b’impanga wari wabanje kwimukira mu nzu baguze miliyoni $120, ifatwa nk’iy’agaciro kurusha izindi ahitwa Bel Air mu Mujyi wa Los Angeles. Ifite igaraji ishobora kwakira imodoka 15 icya rimwe, ibyumba umunani byo kuraramo ikagira ubwogero 11 ndetse yose ifite amadirishya adashobora kwinjirwamo n’amasasu.

Abakozi 18 binjiye mu rugo rwa Jay Z na Beyoncé biyongereye ku bandi babiri basanzwe bita ku mfura yabo yitwa Blue Ivy Carter bibarutse mu myaka itanu ishize. Bazajya bita ku bavandimwe be ari bo Rumi Carter na Sir Carter, bombi bageze ku Isi mu gitondo cyo ku itariki 13 Kamena 2017.

Jay Z na Beyonce basanzwe bafitanye umwana w'imfura w'umukobwa
Jay Z na Beyoncé ubu bafite abakozi 18 bita ku mpanga zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza