Jay Z yibasiye Trump abajijwe ku mibereho y’umwirabura muri Amerika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Jay Z, uri mu bafite izina rikomeye mu bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibasiye Perezida Trump avuga ko amubona nk’umuntu usekeje kandi utari inararibonye.

Ibi uyu muraperi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’imwe muri Radi BBC, ubwo yari abajijwe uko abona imibereho y’umwirabura muri icyo gihugu mu bihe bya none. Jay Z yagize ati "Ndamureba nkatekereza ko ari ’urwenya’. Nta bwo navuga byinshi ku bw’icyubahiro agombwa. Mwubahutse rero ntabwo ari umugabo w’inararibonye."

Jay Z yanasubije ibibazo ku buryo abantu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeza kugaragaza icyo batekereza kuri politiki zitandukanye muri icyo gihugu, niba bizaramba amahoro.

Yagize ati "Nizera ko buri kimwe mu buzima kibaho ku bw’inyungu za bose. Ntabwo ntekereza ko ibi byari kubaho iyo tutananirwa kubyitegurira. Ntegereje ibizakurikira, nta bwoba mfite, nizera ko twava habi turi. Cyane cyane twe abirabura, natwe nk’umuco, twanyuze muri byinshi cyane birenze uyu mugabo [Donald Trump]. Kugeza ubwo umuntu wese azaba yishyira akizana, nta numwe utekanye ubu."

Jay Z yavuze ko nta ruhande abogamiraho iyo bigeze muri politiki, ati "Ndi mu ruhande rw’ukuri, ntabwo icyo nitayeho ari uwakuvuze. Abantu babona ukutumvikana ku ngingo ari ikintu kibi, njye nkakibona nk’amahire yo gukomeza gukura.

Yongeyeho ati "Niba ndi gutotezwa hanze aha, ukaba ufite inzu yagutse, ndayizamo, ni uko ubuzima bumeze. Niba ukoreye ibyo umuvandimwe wawe ntabwo byaramba."

Umuraperi Shawn Corey Carter [Jay Z] utavuga rumwe na Perezida Donald Trump ni umwe mu bahanzi b’abaherwe ndetse mu mwaka ushize yaciye agahigo yongera umutungo yari afite, uva kuri miliyoni $750 ugera kuri $810.

Muri iki gihe Jay Z w’imyaka 47, amafaranga menshi yinjiza ayasarura mu kigo cye cyitwa Roc Nation gifasha abahanzi, mu bitaramo bitandukanye ategura; ayo akura mu kinyobwa cya Armand de Brignac, amaze no kunguka atabarika binyuze mu gucuruza no gusakaza umuziki ku Isi.

Ja Z yavuze ko Trump atari inararibonye

Uyu muhanzi ni umwe mu baryohewe n’ingoma ya Barack Obama ubwo yari akiri ku butegetsi muri Amerika ndetse uyu muyobozi yagiye amutumira muri White House mu bihe bitandukanye bakagirana ibiganiro. Manda ze zirangiye, Obama yavuze ubutumwa bugaruka ku isano bafitanye rirangwa n’ubuzima bugoye bombi bakuriyemo ndetse avuga ko akunda imitekerereze ye n’umuziki akora.

Jay Z ni inshuti y'akadasohoka ya Obama wasimbuwe na Donald Trump ku buyobozi
Jay Z ni umwe mu baraperi bafite amafaranga menshi
Jay Z n'umugore we bari bashyigikiye Hillary Clinton wahatanye na Donald Trump mu matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza