Justin Bieber na Selena Gomez mu buryohe nyuma yo kwiyunga

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Ugushyingo 2017 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Justin Bieber na Selena Gomez bongeye kugaragara bahuje urugwiro nyuma y’iminsi bavugwaho kongera kunga ubumwe nubwo bombi bataragira icyo batangaza ku mubano wabo mushya.

Aba bombi bazwi nk’ibyamamare mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakundanye igihe kirekire mu myaka ishize ariko urukundo rwabo ruza gushonga nk’isabune ndetse umubano wabo ukurikirwa n’ubushyamirane bagiranye mu mwaka ushize.

TMZ yatangaje ko Selena Gomez na Justin Bieber bashobora kuba bongeye gutangira gukundana biturutse ku buryo bagaragaye mu mafoto mashya bahuje urugwiro ndetse bishimanye bitandukanye n’andi yari amaze iminsi ashyirwa ahagaragara bari kumwe ahantu hatandukanye.

Aba bombi baravugwaho kongera gukundana nyuma y’aho Selena Gomez na The Weeknd bari bamaze hafi umwaka bahararanye byemejwe n’inshuti zabo za hafi ko bamaze gutandukana.

Iki kinyamakuru cyaherukaga gutangarizwa n’umwe mu bantu ba hafi ba Justin Bieber na Selena Gomez ko bamaze iminsi bahura nyuma y’aho uyu mukobwa abazwe agashyirwamo impyiko hagati muri Nzeri ariko na none bikemezwa ko umubano wabo utarakura ku buryo baba baratangiye gukundana.

Yagize ati "Ni inshuti bisanzwe, nta kintu cy’uburyohe bw’urukundo hagati yabo. Bombi bafitanye amateka maremare ku bw’ibyo bazakomezanya kuko buri umwe afitiye undi umwanya mu mutima."

Justin Bieber na Gomez basubiye mu bihe by'uburyohe bw'urukundo

Justin Bieber na Selena Gomez bakundanye mu myaka itatu kuva mu 2011 kugeza 2014, ariko muri icyo gihe cyose nabwo bavugwagaho gutandukana bya hato na hato bakongera bakunga ubumwe bidateye kabiri.

Mu mwaka ushize bagiye bagirana ibisa n’ubushyamirane biturutse ku rukundo rwavuzwe hagati ya Justin Bieber n’undi mukobwa witwa Sofia Richie, bigatuma Selena Gomez yiyemeza kumugira inama, ibintu byatumye umusore asiba burundu konti ye kuri Instagram.

Urukundo ni rwose hagati y'aba bombi bari bamaze igihe badacana uwaka
Gomez yahise atandukana na The Weeknd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza