Kanye West agiye kumara ikindi cyumweru mu bitaro

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 Ugushyingo 2016 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Kanye West amaze icyumweru mu bitaro mu Mujyi wa Los Angeles, yagize ikibazo cy’uburwayi butunguranye buherekejwe no kugira umujinya n’ibindi bibazo byo mu mutwe.

Kanye West yashyizwe mu bitaro nyuma y’uko yari yasubitse ibitaramo 21 byari bisigaye ngo asoze urugendo rw’ibyo yise ‘Saint Pablo Tour’. Uyu muraperi amaze icyumweru arwariye mu bitaro bya Ronald Reagan UCLA Medical Center biri mu Mujyi wa Los Angeles aho yajyanywe tariki ya 21 Ugushyingo 2016.

TMZ yatangaje ko Kanye West yagombaga gusezererwa kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016 ariko abaganga bamutegeka ko agomba kuhaguma mu gihe abamurwaje barimo Kim Kardashian n’umuryango we bari basabye ko ahabwa uruhushya akajya mu rugo gukurikiranwa n’abaganga be bwite.

Kanye West ngo yagize ikibazo cy’uburwayi bw’impurirane birimo kugira agahinda n’umubabaro udafite impamvu ndetse n’intekerezo ze ntizari ku murongo. Ni ubwa mbere uyu muraperi agize ubu burwayi gusa abaganga bijeje umuryango ko indi minsi agiye kumara mu bitaro azataha yasubiye ku murongo.

Mu bitaro bya UCLA Medical Center, Kanye West arwajwe n’umugore we Kim Kardashian umuhora iruhande. Asurwa n’abo mu muryango we ba hafi, nta bantu bo mu itangazamakuru bemerewe kumugeraho nubwo baba ari inshuti ze magara.

Kuwa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2016, Kanye West yasoje igitaramo yakoreye muri San Jose avuga ko atatoye ariko ngo iyo ajya gutora yari guhitamo Donald Trump.

Mu gitaramo yakoze kuwa Gatandatu muri Sacramento yasoje aririmbye indirimbo enye gusa hanyuma afata iminota icumi ya nyuma yibasira Beyonce, Jay Z, Hillary Clinton, Mark Zuckerberg, radio na MTV. Ibyo Kanye yakoze mu mpera z’icyumweru gishize bimaze iminsi byarateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter.

Ibitaramo 21 yagombaga gukora asoza urugendo yise ‘Saint Pablo Tour’ yabihagaritse ndetse ngo abari baraguze amatike bagiye gusubizwa amafaranga yose batanze. Ibi bitaramo byari biteganyijwe kuzarangira kuwa 31 Ukuboza 2016, yagombaga kuzaririmba mu bihe bitandukanye i Dallas, Denver, Atlanta, Philadelphia, Detroit, Boston, New York City na Washington, D.C. n’ahandi hatandukanye.

Mbere yo kujyanwa mu bitaro Kanye West yari yasubitse ibitaramo 21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244