Kanye West n’umugore we bise umwana bibarutse izina ry’umujyi wo muri Amerika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Kim Kardashian na Kanye West bahishuye izina ry’umwana baherutse kwibaruka bakoresheje uburyo bwo guteza intanga undi mugore, bamwitiriye umwe mu mijyi ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kim Kardashian ni we watangaje bwa mbere inkuru y’uko bibarutse umwana ukurikira abandi babiri basanganywe binyuze mu itangazo yasohoye ku wa 15 Mutarama 2017. Yavuze ko bishimiye kwakira "umwana w’umukobwa ufite ubuzima budafite ikibazo na kimwe kandi mwiza".

Uyu mugore yongeye kwandika ku rubuga rwe ahishura izina ry’uwo mwana bahisemo kwitwa "Chicago West".

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Kim Kardashian yatangaje ko byamugoye kuba ari umubyeyi utaragize amahirwe yo kwitwitira umwana we ariko ngo ni amaraso ye n’umugabo we nubwo bateresheje intanga kandi uwabibafashijemo ngo nta kibazo na kimwe bagiranye.

Impamvu y’ibanze yatumye aba bombi bahitamo kwishyura umugore ngo abatwitire ni ukuba ubwo Kim Kardashian yibarukaga ubuheta yabwiwe n’abaganga ko afite ikibazo cy’uburwayi buzwi nka "placenta accreta" muri nyababyeyi, bushobora kumuhitana mu gihe yaba yongeye gutwita.

Yagize ati "Dufitanye umubano wihariye n’umubyeyi wemeye kudutwitira, twaramwizeye muri iyi nzira yose. Nshimishijwe cyane n’iterambere mu ikoranabuhanga rya none no kuba ibi bintu ubwabyo bisigaye bishoboka. Ntabwo ari ibya buri wese, ariko rwose nishimite gutwitirwa, ni ibihe byiza naba naragize mu buzima bwanjye."

Yongeyeho ati "Kubona amahirwe yo kugira umuntu udutwitira byari ibidasanzwe kuri twe kandi yatumye dukabya inzozi zo kwagura umuryango wacu."

Kim Kardashian yanagaragaje ko bifuza ko umwana wabo yamenyekana cyane ku kabyiniriro ka "Chi" bisomwa nka ‘Shy’.

Izina rya Chicago bivugwa ko uyu mugore n’umugabo we barihisemo bitewe no kuba Kanye West yaravukiye akanakurira mu Mujyi witwa nk’uko wo muri Leta ya Illinois.

Kanye West na Kim Kardashian basanzwe bafitanye abana babiri aribo North “Nori” West w’imyaka ine na Saint West ufite imyaka ibiri. Aba bombi batangiye gukundana muri Mata 2012; basezerana kubana mu birori byabereye mu Butaliyani tariki 24 Mata 2014.

Kim Kardashian yavuze ko umwanzuro wo guteresha intanga utamworoheye kuwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza