Katy Perry yabaye uwa mbere ukurikiwe n’abantu miliyoni ijana kuri Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kamena 2017 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Katy Perry yakoze amateka atarakorwa n’undi muntu mu bakoresha urubuga rwa Twitter mu myaka irenga icumi ishize rushinzwe.

Katy Perry w’imyaka 32 ubu ari ku mwanya wa mbere mu bantu bakurikiwe n’umubare munini w’abakoresha urubuga rwa Twitter, kugeza ubu amaze kuzuza miliyoni ijana ndetse ari ku isonga mu bakurikiwe n’abantu benshi ku Isi hose.

Mu rwego rwo gushimira Katy Perry, kuri Twitter hari kuzenguruka hashtag yitwa #LoveKaty mu buryo bwo gushimira uyu muhanzi wahize abandi mu gukurikirwa na benshi kuva uru rubuga rwashingwa.

Katy Perry amaze imyaka umunani kuri uru rubuga kuko yarugezeho mu mwaka wa 2009, kuva icyo gihe kugeza ubu amaze kwandikaho ubutumwa bugera ku 8.500. inyuma ya Katy Perry hari umuhanzi Justin Bieber ukurikiwe na miliyoni 96,7.

Uru rubuga rufite icyicaro gikuru mu Mujyi wa San Francisco rukanagira ibiro 25 mu bice bitandukanye ku Isi.

Twitter yashinzwe na Jack Dorsey, Evan Williams, Biz Stone Noah Glass muri Werurwe 2006 ishyirwa ku mugaragaro muri Nyakanga 2006.

Twitter ni rumwe mu mbuga nkoranyamabaga zikoreshwa cyane aho abasaga miliyoni magana atanu ku Isi bayikoresha ,abagera kuri miliyoni 317 bakaba bakoresha uru rubuga mu buryo buhoraho(active users).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza