Katy Perry yasomanye n’umusore uhatanira American Idol bitungura benshi(Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 09:39
Yasuwe :
1 0

Irushanwa ryo kuririmba rya American Idol ryagarutse, Katy Perry uri mu kanama gatanga amanota yatunguranye asomana umunwa ku wundi n’umusore wari mu bakandida b’uyu mwaka.

American Idol ni irushanwa ryo kuririmba ryatangijwe n’uwitwa Simon Fuller, guhera muri Kamena 2002 ryacaga kuri Televiziyo ya Fox. Amasezerano hagati y’abategura iki gikorwa na yarangiye kuwa 7 Mata 2016.

Irushanwa ry’uyu mwaka rije ku nshuro ya 16, ryatangiye kuwa 11 Werurwe 2018, bitandukanye n’ibindi byiciro byabanje ubu riri kwerekanwa kuri Televiziyo ABC.

Umuhanzi Katy Perry usanzwe uri mu bakemurampaka yatunguye benshi asomana n’umusore witwa Benjamin Glaize wahatanaga gusa yasoje nabi asezerewe. Benjamin Glaize w’imyaka 19 yasomanye na Katy Perry nyuma y’uko yari amaze kubwira abakemurampaka ko ‘atarasomana n’umukobwa mu buzima bwe’.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko Benjamin Glaize mu kwivuga imbere y’abakemurampaka yagize ati “Ndi umubitsi mu iduka ricuruza ibyuma by’ikoranabuhanga ariko ndabikunda cyane kuko haba hari abakobwa iteka bacaho bakansuhuza.”

Luke Bryan[azwi cyane mu njyana ya country] yahise abaza Benjamin niba yarigeze asomanaho n’umukobwa mu buzima bwe maze asubiza agira ati “Ntabwo nigeze nkundana. Ntabwo nasoma umukobwa kandi ntari mu rukundo.”

Katy Perry w’imyaka 33 yahise asaba Benjamin Glaize ko yamwegera maze undi atera intambwe yigira imbere. Katy Perry yongeye aramubwira ati “Ngwino, ngwino hano.” Yahise amusoma ku itama umusore aratungurwa.

Katy Perry yabwiye Benjamin Glaize ko uburyo basomanyemo butanoze bityo amusaba ko basubiramo rimwe, uyu mugore yacunze umusore maze amusoma ku munwa undi arabandagara agwa hasi kubera gutungurwa.

Katy Perry yasomanye n’umusore uhatanira American Idol bitungura benshi

Ni ibihe byakomereye cyane Benjamin Glaize utari witeze ko yasomana na Katy Perry mu buzima bwe. Bamaze gusomana, uyu musore yihagazeho abaza Katy Perry uko byari bimeze undi amubwira ko ‘byari biryoshye’.

Benjamin Glaize yaririmbye indirimbo ya Nick Jonas yitwa ‘Levels’ gusa asoje abagize akanama nkemurampaka uhereye kuri Katy Perry, Lionel Richie na Luke Bryan bose bamubwiye ko atitwaye neza.

Lionel Richie yasoje abwira Benjamin Glaize ati “genda usome abandi bakobwa”.

Byatangiye Katy Perry asaba uyu musore ko amusoma ku itama
Umusore yatunguwe bikomeye no gusomana na Katy Perry
Byarangiye Benjamin asezerewe ntiyemererwa gukomeza mu kindi cyiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza