Kevin Hart ku gitutu cy’amashusho amugaragaza akora ibisa n’ubusambanyi n’umumansuzi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya Kevin Hart uri mu bakomeye ku Isi muri uwo mwuga, akomeje kuba iciro ry’imigani biturutse ku mashusho yafashwe mu buryo bw’ibanga amugaragaza akora urukozasoni n’umumansuzi.

Kevin Darnell Hart ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi, yakinnye no muri filime zitandukanye nka ’Think Like a Man’, ’Ride Along’, ’The Secret Life of Pets’ n’izindi.

Uyu mugabo amaze iminsi atorohewe n’abantu atazi bamutera ubwoba ko bazashyira ku mugaragaro amashusho amwerekana aca inyuma umugore we Eniko Parrish utwite inda y’imvutsi. Ni ibikorwa bivugwa ko yakoze muri Kanama 2017 mu Mujyi wa Las Vegas.

TMZ ifite izingiro ry’amakuru yose y’uburyo Kevin Hart yaciye inyuma umugore we, ivuga ko uwo bakoranye ibisa n’ubusambanyi mu mafoto n’amashusho ari umugore w’imyaka 27 witwa Montia Sabbag ufite ibyangombwa bimwemerera kuba umumansuzi aho yajya hose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu butumwa uyu mugabo aheruka kwandika kuri Instagram, yatunguye benshi asaba imbabazi umuryango we, umugore we n’abana, ati “Nakoze ikosa ribi mu mahitamo nishyira ahantu habera ibibi gusa aba ari nabyo bimbaho.” Yakomeje avuga ko atewe impungenge n’umuntu utazwi ushaka kubyaza amafaranga amakosa yakoze gusa avuga ko atazemera ko bibaho na gato.

Umuvugizi wa Kevin Hart yabwiye itangazamakuru ko hari umuntu watse amafaranga menshi uyu munyarwenya amubwira ko natayatanga azamushyira hanze akora ubusambanyi n’umumansuzi.

Kevin Hart yagiriwe inama n’abanyamategeko ko akwiye kwitondera gutanga n’urumiya kuko amashusho ye yafashwe ashobora gutuburwa mu buryo bwihuse ku buryo niba atanze miliyoni uyu munsi, ejo bamwaka izindi, bikaguma muri urwo ruhererekane bitagize icyo bitanga.

Inkuru z’amashusho y’urukozasoni ya Kevin Hart zitangira kuvugwa, benshi berekeje amaso kuri Montia Sabbag bayagaragaranamo bikekwa ko ari we usaba impongano uyu munyarwenya ngo atamutamaza, gusa uyu na we yahise ashaka umunyamategeko wo kumufasha mu rubanza ahakana yivuye inyuma kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Kevin Hart uvugwa mu bikorwa byo guca inyuma umugore we, yaherukaga gutamazwa n’andi mashusho yamugaragaje ari kumwe n’undi n’umukobwa utari umugore we, bari mu modoka aho bamaze iminota irenga 20 basomana kugeza ubwo baguwe gitumo n’abari muri hoteli yo mu Mujyi wa Miami bombi bagakorwa n’isoni bagatandukana.

Kevin Hart ari gitutu cy'amashusho amugaragaza akora ibisa n’ubusambanyi n'umumansuzi

Umunyarwenya Kevin Hart yarushinganye na Eniko Parrish mu birori bikomeye byabereye ahitwa Santa Barbara muri California ku wa 13 Kanama 2016. Bakoze ubukwe nyuma y’uko bari bamaze imyaka itanu bakundana. Uyu yaje akurikira umugore wa mbere witwa Torrei Hart babanye kuva muri 2003 kugeza 2011.

Kevin Hart ni we munyarwenya winjiza amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi
Mu minsi ishize nabwo uyu munyarwenya yaguwe gitumo asomana n'umukobwa mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza