Kevin Hart yakoreye ibirori umugore we ugiye kwibaruka nyuma yo kumuca inyuma

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya Kevin Hart wari umaze iminsi yarashyizweho igitutu n’abantu bashaka gusohora amashusho amugaragaza akora ibisa n’ubusambanyi mu kabari, yakoreye umugore we ibirori byafashwe nk’uburyo bwo kumwibagiza akababaro yamuteye.

Kevin Darnell Hart ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi, yakinnye no muri filime zitandukanye nka ’Think Like a Man’, ’Ride Along’, ’The Secret Life of Pets’ n’izindi.

Uyu munyarwenya uri mu bakomeye ku Isi, amaze umwaka umwe arushinganye na Eniko Parrish. Yamukoreshereje ibirori byo kwitegura umwana wa mbere wabo bari kumwe nubwo hari hashize iminsi umugabo avuzweho guca inyuma umugore we inshuri nyinshi ndetse hari ubwo yaguwe gitumo yihugikanye umukobwa mu modoka.

Ibirori Kevin Hart yakoreshereje umugore we byo kwitegura umwana wa mbere wabo, byabaye ku Cyumweru, tariki 1 Ukwakira 2017, ku nkengero z’inyanja ahitwa Calamigos Beach Club mu gace ka Malibu kazwiho guturwamo no kugendererwa n’ibyamamare cyane.

Parrish yanditse kuri Twitter agira ati "Uyu munsi wari mwiza, twakoreye ibirori umuhungu wacu Kenzo, kandi twiyumvagamo urukundo kurusha ibindi mu muryango n’inshuti." Yashimiye abifatanyije n’urugo rwabo nubwo rwavugwagamo umwuka utari mwiza.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Kevin Hart yemeye guhara akayabo k’amadorali ya Amerika akabakaba ibihumbi 118 kugira ngo ibi birori bikorwe ashimishe umugore we utwite nyuma y’iminsi avumbuwe ko amuca inyuma inshuro nyinshi.

Uyu munyarwenya yari aherutse gutambutsa ubutumwa bwo gusaba imbabazi umugore we n’abana. Yagize ati “Nakoze ikosa ribi mu mahitamo nishyira ahantu habera ibibi gusa aba ari nabyo bimbaho.” Yakomeje avuga ko atewe impungenge n’umuntu utazwi ushaka kubyaza amafaranga amakosa yakoze gusa avuga ko atazemera ko bibaho na gato.

Umuvugizi wa Kevin Hart yabwiye itangazamakuru ko hari umuntu watse amafaranga menshi uyu munyarwenya amubwira ko natayatanga azamushyira hanze akora ubusambanyi n’umumansuzi.

Kevin Hart yagiriwe inama n’abanyamategeko ko akwiye kwitondera gutanga n’urumiya kuko amashusho ye yafashwe ashobora gutuburwa mu buryo bwihuse ku buryo niba atanze miliyoni uyu munsi, ejo bamwaka izindi, bikaguma muri urwo ruhererekane bitagize icyo bitanga.

Inkuru z’amashusho y’urukozasoni ya Kevin Hart zitangira kuvugwa, benshi berekeje amaso kuri Montia Sabbag bayagaragaranamo bikekwa ko ari we usaba impongano uyu munyarwenya ngo atamutamaza, gusa uyu na we yahise ashaka umunyamategeko wo kumufasha mu rubanza ahakana yivuye inyuma kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Eniko Parrish, umugore wa Kevin Hart yashimiye inshuti n'abo mu miryango bifatanyije n'urugo rwe ruvugwamo ibibazo
Kevin Hart n'umugore we n'abana babiri yabyaye ku bandi bagore mbere y'uko barushinga
Kevin Hart yari yatumiye inshuti nyinshi mu birori byo kwihohora ku mugore we byamutwaye akayabo
Umuraperi Ludacris usanzwe ari inshuti ye ya hafi na we yari ahari
Umwana bitegura kwibaruka bamwise Kenzo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza