Koffi Olomide wakubitiye umugore muri Kenya yahambirijwe shishi itabona

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 Nyakanga 2016 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Koffi Olomide yahambirijwe muri Kenya asubizwa iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo aryozwa kuba yarakubise umubyinnyi we.

Koffi Olomide yatunguye benshi kuwa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2016 ubwo yasohotse ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) i Nairobi agatera imigeri umukobwa umubyinira. Koffi wiyita Grand Mopao yakubitiye uyu mubyinnnyi mu maso y’abapolisi banagaregeje kumubuza ariko agakomeza kumwunamaho.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa yine z’ijoro, Koffi Olomide yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya ubwo yari ageze ahitwa Denis Pritt Road avuye mu kiganiro kuri Citizen TV.

Ikinyamakuru Daily Nation gitangaza ko Koffi yaraye kuri station ya Polisi ku kibuga cy’indege hanyuma ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Gatandatu akurizwa indege imusubiza iwabo muri Congo.

Umunyamategeko wa Koffi Olomide, Prof George Wajackoyah yavuze ko ‘muri Kenya bafashwe nk’inyamaswa’ ndetse yashinje Leta ya Kenya gufata ibyemezo bihubutse igendeye ku byo abaturage banditse kuri Twitter.

Koffi yahambirijwe ari kumwe n’ababyinnyi be ndetse ngo bavanywe ku butaka bwa Kenya burizwa indege nta byangombwa byabo bafite. Prof George Wajackoyah yavuze ko birukanywe bambuwe ‘Pasiporo zabo’ ndetse ngo bafashwe nabi mu buryo bwose.

Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano zayo yasohoye itangazo ryamagana igikorwa Koffi Olomide yakoze ndetse igasaba ko yakwamburwa uburenganzira mu buryo bwa burundu ntazemererwe kugaruka ku butaka bwa Kenya.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburinganire n’ubwuzuzanye niyo yategetse ko uyu muhanzi afungwa akagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aryozwe icyaha akurikiranyeho cyo guhohotera umugore ndetse akabikorera mu ruhame.

Koffi Olomide w’imyaka 60 y’amavuko akora umuziki uzwi nka “soukous” , yamamaye mu minsi yashize mu ndirimbo ‘Selfie’ iri guca ibintu muri Afurika. Uyu muhanzi azwi ku mazina arimo "Shakespeare of Zaire", "Grand Mopao", "Mokonzi", "Tcha Tcho king", "Nkolo Lupemba" , "Sarkozy" n’andi menshi.

Imodoka zatwaye Koffi Olomide yirukanwa ku butaka bwa Kenya
Mu mwaka wa 2012 Koffi Olomide yafungiwe muri Zimbabwe azira gukubita umufana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza