Lupita Nyong’o yinjiye mu bakinnyi ba filime bashinja Weinstein gufata ku ngufu

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi ufite inkomoko muri Kenya, Lupita Nyong’o, yinjiye mu mubare w’abakinnyi bashinja gufata ku ngufu Harvey Weinstein wafatwaga nk’umwe mu nkingi za mwamba mu ruganda rwa sinema i Hollywood.

Nyong’o wabaye icyamamare biturutse ku gukina filime yitwa "12 Years a Slave" yanamuhesheje igihembo mu bya Oscars byatanzwe mu 2014, yongereye izina rye ku rutonde rw’abagore bashinja Weinstein kubahohotera bishingiye ku gitsina, abinyujije mu buhamya bwihariye yageneye The New York Times ku wa Kane.

Yavuze ko ibikubiye mu buhamya bwe byabaye mu 2011 ubwo yari yatumiwe mu rugo rw’uyu mugabo i Connecticut, akamusaba kumukorera ’massage’ mu cyumba cye. Yongeyeho ko yabyanze ariko Weinstein akamutungura akuramo ipantaro ako kanya, niko guhita ahindukira akava aho.

Nyong’o yavuze ko icyamuteye gutinyuka kubivuga nyuma y’imyaka yose ishize ari uko n’abandi bagore bamaze kubitangaho ubuhamya, harimo n’abemeje ko yabafashe ku ngufu.

Yagize ati "Nari narahishe ibyo nakorewe na Harvey kugeza ubu narabigumanye mu bitekerezo byanjye, … guceceka byahaye icyuho iki cyaruzi kwidegembya mu myaka myinshi, niyumvaga njye nyine ubwo ibi bintu byabaga, ndetse narigayaga cyane kubera byinshi muri byo, nk’uko byagendekeye abandi bavuze inkuru zabo."

Umuvugizi wa Weinstein nyuma y’iyi nkuru yabwiye ABC News ko yibuka uguhura kwabo mu buryo butandukanye n’ubwo.

Yagize ati "Weinstein afite ukundi yibuka ibi bihe byose, gusa yizera ko Lupita ari umukinnyi wa filime w’akataraboneka ndetse washyize imbaraga nyinshi mu ruganda rwayo." Yongeyeho ati "Umwaka ushize yohereje ubutumire bwihariye Weinstein kujya kumureba mu gakino kiswe ’Eclipsed’ kanyuze kuri Broadway."

Nyong’o we avuga ko yibuka neza indi nshuro yahuye na Weinstein ngo bafatire hamwe ifunguro rya nimugoroba, icyo gihe ngo na bwo uyu mugabo yamusabye kumusanga mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo.

Ati "Mbere y’uko abatwakira bahagera, yaravuze ati ’Reka duhagarike ibi. Mfite icyumba cyanjye cyihariye hejuru aho dushobora gufatira ifunguro ryacu neza.’ Narumiwe. Namubwiye ko nakwishimira kurira muri restaurant." Yongeyeho ko uyu mugabo yamubwiye ko ari injiji kandi ko niba yifuza kuba umukinnyi wa filime agomba kuba yiteguye "gukora ibintu nk’ibyo."

Weinstein we ahakana ibi ashinjwa

Uyu mugabo w’imyaka 65 amaze iminsi yeguye ku buyobozi bw’ikigo cya The Weinstein Co. ndetse yanajyanywe mu kigo gifasha abasaritswe no gukunda imibonano mpuzabitsina muri Arizona. Yirukanwe mu kigo cya Academy of Motion Picture Arts and Sciences muri iki cyumweru ndetse umugore bashakanye witwa Georgina aramuta.

Weinstein wabaye iciro ry’imigani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera irari ry’igitsina no gufata ku ngufu abagore, ni we washinze ikigo gitunganya amashusho kizwi nka Miramax ari kumwe n’umuvandimwe we Bob mu 1979. Yakoze filime zamenyekanye cyane zirimo iyitwa "The Crying Game," "Pulp Fiction," "The English Patient" ndetse na "Good Will Hunting."

Amaze gushinjwa n’abagore benshi kubafata ku ngufu no kubahohotera bishingiye ku gitsina, mu bamushyize mu majwi byeruye harimo Lena Headey, Eva Green, Minka Kelly, Kate Beckinsale ndetse na Lupita Nyong’o. Kugeza ubu Weinstein yatangiye gukorwaho iperereza n’Ishami rya Polisi rya Los Angeles, LAPD, ngo hamenyekane ukuri ku byo ashinjwa.

Weinstein ushinjwa ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore yafatwaga nk'umwe mu nkingi za mwamba mu ruganda rwa sinema i Hollywood
Uyu mukobwa ufite inkomoko muri Kenya yigeze guhabwa igihembo cya Oscar
Lupita Nyong'o yinjiye mu bakinnyi ba filime bashinja Weinstein gufata ku ngufu

Inkuru bifitanye isano: Weinstein wari ikirangirire muri Hollywood yabaye ruvumwa ashinjwa gufata ku ngufu abakinnyi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza