Madonna yemeye indishyi z’abahishuye amakuru ku bana yakuye muri Malawi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 28 Nyakanga 2017 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’ikirangirire ku Isi, "Madonna" Louise Ciccone yemeye kwakira indishyi z’akababaro yemerewe n’ikinyamakuru MailOnline cyahishuye amakuru y’ibanga ajyanye n’abana arera yakuye muri Malawi.

Uyu muririmbyi watangiye kumenyekana cyane mu muziki guhera mu 1982, yaherukaga kugirira uruzinduko rwabanje kugirwa ibanga muri Malawi, avugwaho ibyateje impagarara ko ashaka kuhakura abana bo kurera basanzwe bafite umubyeyi.

Nyuma y’igihe Madonna ashyiditse mu nkiko n’ikinyamakuru MailOnline kiri mu byahishuye ayo makuru ndetse kigatangaza imyirondoro yimbitse y’abana yashakaga gukura muri Malawi, hafashwe umwanzuro w’uko uyu muhanzi yishyurwa indishyi z’akababaro ku bwo kwinjirirwa mu buzima bwite.

The Guardian yatangaje ko Madonna yemeye indishyi z’akababaro yagenewe n’icyo kinyamakuru nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko we Jenny Afia wakurikiranye ikirego yari yaratanze ku rukiko rukuru rw’i Londres.

Yavuze ko nyuma yo kugenerwa izo ndishyi z’akababaro n’ihazabu yatanzwe n’ikigo cy’itangazamakuru gifite mu nshingano MailOnline, amafaranga yose azakoreshwa nk’inkunga ku bitaro bya Mercy James Institute for Paediatric Surgery, Madonna aherutse gutaha muri Malawi, bibagirwamo abana bafite uburwayi butandukanye muri icyo gihugu.

Afia yagize ati "[Madonna] arishimye ko nibuze hari icyiza gishobora kuva muri iki kibazo." Yongeyeho ko umuhanzi avuganira nta bundi buryo yabonaga ibyabaye byakemurwamo bitanyuze mu mategeko.

Uwari uhagarariye MailOnline yagize ati "Ntabwo twari tugambiriye gushyira mu byago abo bana b’abakobwa kandi nta n’ikigaragaza ko hari ikibazo byabagizeho gushyira umwirondoro wabo ahagaragara."

MailOnline yatangaje amakuru menshi ku rugendo rwa Madonna muri Malawi ndetse n’ayerekeranye n’abana yari yagiye kureba, mu gihe umunyamategeko we yari yasohoye itangazo risaba itangazamakuru ’kubaha ubuzimabwite bwe n’ubw’abarebana n’icyamujyanye muri icyo gihugu kuko byashoboraga kumutera umunabi.’

Umunyamategeko wa Madonna avuga ko ibyakozwe byashoboraga gutuma uyu muhanzi atabona uburenganzira bwo guhabwa abana yifuzaga kurera bityo bakaguma mu buzima bari babayemo butifashe neza, bikaba igihombo kuri bo.

Madonna amaze gukura abana benshi muri Malawi abajyana kubarerera muri Amerika

Inkuru z’uko Madonna yashakaga gutwara abana b’impanga bafite umubyeyi muri Malawi, zahagurukije se wababyaye avuga ko ashaka kubavutswa ariko abaturanyi be bakemeza ko uwo mugabo atagize uruhare mu kubarera kuko babaga mu kigo cy’imfubyi.

Esther na Stella bavutse ari impanga bajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Madonna nyuma y’abandi na bo yakuye muri Malawi mu 2006 no muri 2009, biyongera ku bo yabyaye ari bo Lourdes Maria Ciccone Leon n’imfura ye Rocco Ritchie.

Indishyi Madonna yahawe ngo azazitangamo inkunga ku bitaro yubatse muri Malawi
Uyu muhanzi mu minsi ishize yatashye ibitaro yubatse muri Malawi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza