00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss America 2014, agitorwa yakorewe ivangura rishingiye ku ruhu

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 16 September 2013 saa 02:52
Yasuwe :

Nina Davuluri, ufite inkomoko y’abahinde, niwe waraye wegukanye umwanya wa Miss America, ariko ahita ahura n’ishyano ryo kwibasirwa n’ubutumwa bumwibasira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, hagendewe ku nkomoko ye n’uko uruhu rwe rusa.
Nk’uko CNN yabyanditse Nina Davuluri w’imyaka 24, niwe mukobwa wambere wambitswe ikamba rya Miss America afite inkomoko y’abahinde.
Uyu mukobwa ukomoka mu mujyi wa New York, ahitwa Syracuse, yahize abandi bari bahanganye nawe ku kuba yaba Miss America, (…)

Nina Davuluri, ufite inkomoko y’abahinde, niwe waraye wegukanye umwanya wa Miss America, ariko ahita ahura n’ishyano ryo kwibasirwa n’ubutumwa bumwibasira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, hagendewe ku nkomoko ye n’uko uruhu rwe rusa.

Nk’uko CNN yabyanditse Nina Davuluri w’imyaka 24, niwe mukobwa wambere wambitswe ikamba rya Miss America afite inkomoko y’abahinde.

Uyu mukobwa ukomoka mu mujyi wa New York, ahitwa Syracuse, yahize abandi bari bahanganye nawe ku kuba yaba Miss America, ariko ngo nta wamuhaye ubutumwa bumushimira ko abaye Miss wa kabiri ukomoka muri New York, ahubwo bose bibanda ku nkomoko ye.

Nyuma gato y’uko ikamba ryo kuba Nyampinga rishyirwa ku ruhanga rwa Nina Davuluri, ubutumwa (tweets), butagira ingano ngo bwahise bwisukiranya, kuri internet abantu bamwibasira kuko Atari umuzungukazi wuzuye.

Bumwe muri ubu butumwa bwagiraga buti: "Ubundi iyo uri Miss America, uba ugomba kuba umunyamerikakazi.

Ubundi ngo bwavugaga gutya: "NI RYARI UMUGORE W’UMUZUNGUKAZI AZATSINDIRA KUBA MISS AMERICA? Nta narimwe??!!

Ubundi uyu mukobwa, Nina Davuluri, ni umunyamerikakazi wuzuye, gusa akaba yabaye umuntu wa mbere ukomoka ku bantu b’abahinde, ubaye Miss Amerika.

Icyatangaje CNN mu nkuru yayo ni uko abantu benshi banditse ubutumwa bwa tweets batigeze byibura banibanda ku bibazo uyu mukobwa yabajijwe n’abakemurampaka, harimo icyamubazaga ku muhanzikazi umaze iminsi akora udushya turimo kwambara ubusa, Miley Cyrus, cyangwa ku kibazo kijyanye n’intambara ya Syria, ahubwo bose bakajya kureba ku nkomoko ye.

Abandi bavuze mu butumwa bwabo bagize bati: "Noneho batoye umusilamukazi ngo abe Miss America. Ibi bigomba kuba byashimishije Obama happy. Ubunze yaranatoye.”

Gusa ngo uyu mukobwa akaba Atari umusilamukazi ndetse na Obama akaba atarigeze atora Miss America.

Ubusanzwe Davuluri, usanzwe mu byifuzo bye yifuza kuzaba umuganga, icyo yemeresheje abantu, ngo ni ubudasa yagize mu bijyanye no kugaragaza umuco, kuko yabyinnye imbyino za gihindi, benshi mu banyamerika bamwe babona gusa muri sinema ziba zaratunganyirijwe muri Bollywood.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages