Miss Wema Sepetu wakundanye na Diamond agiye kwikuzamo nyababyeyi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Kanama 2017 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Wema Sepetu wigeze kuba Nyampinga wa Tanzania kuri ubu akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri icyo gihugu, yatangaje ko ateganya kwikuzamo nyababyeyi naramuka akomeje kubura urubyaro.

Izina ry’uyu mukobwa ryumvikanye mu Rwanda biturutse ku nkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana na Diamond Platnumz, bikavugwa ko uyu muhanzi yamubenze amuhora kuba afite ikibazo cy’ubugumba cyakomeje kumuzonga kugeza magingo aya.

Mu kiganiro cyihariye uyu mukobwa yagiranye n’ikinyamakuru Global Publishers, yavuze ko naramuka arengeje imyaka 32 ataragira abana, azafunga urubyaro akikuzamo nyababyeyi, mu buryo buhoraho ntiyongere guteganya ibijyanye no gutwita.

Wema Sepetu yanagarutse ku bijyanye n’ubuzima abayeho muri iki gihe avuga ko yamaze kwitegura neza kuba umugore w’umugabo kuko ngo afite umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Idris Sultan bari bahararanye mu minsi ishize.

Yagize ati "Ubu nahinduye umurongo w’ubuzima bwanjye. Hari ibyo nakoraga mbere narambitse hasi muri iki gihe cyangwa nkaba ntakinabikora na gato."

Yongeyeho ko muri iki gihe yagiye gutura ahitaruye ibice by’umujyi ndetse akaba atagikunze gushyira ubuzima bwe ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko ashaka imibereho itandukanye n’iyo yabagamo mbere ariko ku rundi ruhande akaba ahugiye mu mishinga yo kubaka inzu ye bwite.

Ati "Nkeneye cyane kugira ubuzima bwanjye bwite, kuko buriya iyo utuye mu mujyi abantu bakugeraho baba ari urujya n’uruza, ntabwo rero rwose nteganya kuzasubira hafi y’umujyi." Wema Sepetu yongeyeho ko muri iyi minsi ahugiye ku mushinga wo kubaka inzu ye bwite ahitwa Mapinga ateganya kujya gutura.

Ibya Wema Sepetu no gutwita kwe bikomeje kubera abantu urujijo. Muri Mutarama 2016 yari yatangaje ko atwite inda ya Idris Sultan [umusore bakanyujijeho mu rukundo] ariko nyuma y’amezi agera kuri atandatu hasakaye inkuru yavugaga ko inda ya Wema yavuyemo, ariko byaje kumenyekana ko ‘yabeshyaga ko atwite kugira ngo yigarurire uyu musore’.

Wema Sepetu ateganya kwikuzamo nyababyeyi

Uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko wamaze gucana umubano burundu na Idris Sultan [wigeze kwitabira irushanwa rya Big Brother Africa] bakundanaga akamutwitira ntabyare, yemeje ko afite undi musore bameranye neza ariko umwirondoro we awugira ubwiru.

Uyu mukobwa yigeze kuba Nyampinga wa Tanzania

Wema Sepetu abajijwe niba kuba atabyara biri mu byamutandukanyije na Idris Sultan, yabanje kugaragaza amarangamutima y’akababaro, yubika umutwe, awubura asubiza ati "Utanyibutsa abana banjye, ariko njye na we twari bukomeze kubahana nk’abantu babyaranye. Uru rugendo rwo kutabona umwana niruramuka rugeze mu myaka 32 ntarabyara nzahita nikuzamo nyababyeyi."

Miss Wema Sepetu yamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2006 ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa Tanzania. Muri 2012 yinjiye mu rukundo na Diamond Platnumz, kuva icyo gihe nibwo inkuru ze zatangiye gusakara cyane mu karere ndetse no Rwanda.

Uyu mukobwa waherukaga kuranishwa ashinjwa ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, asanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, afite kompanyi izwi itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production.

Wema Sepetu yakundanye igihe kinini na Diamond baza gutandukana
Wema Sepetu ngo nagira imyaka 32 atabyara azabivamo burundu
Miss Wema Sepetu yigeze gutangaza ko atwite inda ya Idris Sultan biza kurangira atayibyaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza